Home Ubuzima Kirehe: Abarenga ibihumbi 15 bipimishije Sida mu byumweru bibiri

Kirehe: Abarenga ibihumbi 15 bipimishije Sida mu byumweru bibiri

0

Mu Karere ka Kirehe habarurwa abantu 5010 bafite virusi itera Sida, abantu Akarere kavuga ko kitaho mu buryo bw’umwihariko biciye mu bigo nderabuzima bitandukanye n’ibitaro by’Akarere mu gusigasira ubuzima bwabo no kurinda ikwirakwira ry’ubwandu bushya.

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kirehe Dr Munyemana Jean Claude, avuga ko kugera mu mpera z’Ugushyingo, abantu 5010 ari bo bitabwagaho n’inzego z’ubuzima kuko bafite Virusi itera SIDA mu Karere ka Kirehe, muri bo 412 bakurikiranwa n’ibitaro naho 4598 bagakurikiranwa n’ibigo nderabuzima

Muganga, Munyemana, avuga ko usibye kwita kuri aba bafite virusi itera Sida, hari n’ubukangurambaga bukorwa mu kurinda ubwiyongere bw’ubwandu bushya.

Ati: “Hakozwe ubukangurambaga ku rwego rw’Akarere bwamaze ibyumweru bibiri, butangirizwa mu isoko rya Gatore , Nibura twakoze ubukangurambaga inshuro 3 mu Tugari twose 60 tugize Akarere.”

Mukandayisenga Janvière, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe avuga ko ubukangurambaga bwabo bwibandaga cyane mu duce bakekaga ko hari ibyago byinshi byo kwiyongera k’ubwandu bushya.

Ati: “Tugenda tujya muri ibyo bice abashoferi baparikamo tukabaganiriza, ariko bikajyana no gukomeza kwegera urubyiruko tukaruganiriza kugira ngo hakumirwe ubwandu bushya”.

Dr Munyemana, avuga ko mu bukanguramabaga bwakoze mu minsi 14 (ibyumweru bibiri), muri aka Karere abaturage bo mu Mirenge itandukanye bashishikarijwe kwipimisha virusi itera sida ku bushake hipimisha abaturage bagera ku  15 750 habonekamo 37  bafite virusi itera Sida bahwanye na 0.23% by’ubwandu bushya mu Karere, mu gihe ku rwego rw’Igihugu igipimo cy’ubwandu bushya kiri kuri 0.27%”.

Usibye kwipimisha muri iki gihe cy’ubukangurambaga hanatanzwe amasomo n’ibikoresho birimo udukingirizo turenga ibihumbi 50 bifasha abaturage kwirinda virusi itera sida.

Dr Munyemana ati: “Hatanzwe udukingirizo 50414 muri icyo gihe cy’ubukangurambaga. Igikorwa cyo kugeza ku baturage udukingirizo byagiye bikorwa ku bigo nderabuzima, ahabereye ubukangurambaga, mu nama n’ahandi hahurira abantu benshi nko ku masoko mato arema mu masha y’umugoroba azwi ku izina ry’udusoko twa ndaburaye”.

Visi Meya Mukandayisenga Janvière yongeyeho ati: “Twakoze dufatanyije n’abafatanyabikorwa, ahantu hahurira abantu benshi tukagenda dushyiraho udukingirizo tw’ubuntu, kugira ngo nibura n’ugiye gukora iyo mibonano mpuzabitsina ibe ikingiye; dukomeze kwirinda icyorezo cya SIDA”.

Kirehe ni kwamwe mu Turere tw’u Rwanda gahana imbibe n’igihugu cy’abaturanyi cya Tanzania, kamwe mu Turere tunyurwamo cyane n’abanyamahanga hakaba hari ibyago byinshi byo kugira virusi itera sida nyinshi kubera abantu baturutse imihinda yose bahahurira n’abahakorera uburaya. Muri rusange, Akarere ka Kirehe mu bijyanye n’ubwandu bwa virusi itera SIDA kari kuri 1.08%, mu gihe ku rwego rw’Igihugu ari 3%.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMvukiyehe Juvenal wahoze ayobora Kiyovu sport yarezwe ibyaha birimo ubujura
Next articleMenya ingengabihe y’amatora ya Perezida wa repubulika n’abadepite
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here