Home Ubutabera Mvukiyehe Juvenal wahoze ayobora Kiyovu sport yarezwe ibyaha birimo ubujura

Mvukiyehe Juvenal wahoze ayobora Kiyovu sport yarezwe ibyaha birimo ubujura

0
Mvukiyehe Juvenal wahoze ayobora Kiyovu Sport, yamureze muri RIB ibyaha birimo n'ubujura

Umuryango wa Kiyovu Sports ubicishije mu banyamategeko bayo bandikiye urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB, barusaba gukurikirana Mvukiyehe Juvenal wahoze ayobora iyi kipe kuko hari ibyaha yayikoreye birimo n’ubujura.

Mu ibaruwa yanditswe na Me Mugabe Fidel, uhagarariye umuryango wa Kiyovu sport, ivuga ko Mvukiyehe agomba kuryozwa ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, icyaha cy’ubuhemu ndetse n’icyaha cy’ubujura.

Ibi babishingira ku kuba hari inyandiko za Kiyovu sport,  Mvukiyehe yanze guha ubuyobozi bwamusimbuye nyuma yo guhagarikwa ku buyobozi bwa Kiyovu sport Company, kuba agikoresha ibirango by’ikipe mu nyungu ze n’ibindi.

Uyu munyamategeko muri iyi baruwa agaragaza ko hashize amezi abiri ubuyobozi bwa kiyovuu sport bwarandikiye Mvukiyehe bumusaba gukora ihererekanya bubasha ku bushake arabyanaga. Ibi ngo bikomeje kugira ingaruka ku ikipe.

Ati : “kuko yafatiriye amasezerano yose y’abakinnyi, amasezerano yagiye agirana n’amahoteli abakinnyi bacumbikagamo, amasezerano y’abandi bakozi, ibikoresho bya ekipe, imodoka yatwaraga abakinnyi, impapuro zigaragaza uko amafaranga yakoreshwaga na ekipe mu buzima bwa buri munsi, ibi akaba ari kubikora mu Rwego rwo kugusha ikipe mu bihombo no mu myenda iri kugenda igaragara umunsi ku munsi nyuma yaho aviriye mu buyobozi. Kuba kandi akiri gukoresha ibirango bya kiyovu kandi azi neza ko yahagaritswe ku mwanya w’umuyobozi wa kiyovu sport company, akaba ari kubikoresha mu nyungu ze bwite.”

Ibi byaha Mvukiyehe Juvenal, aregwa byose bihanwa n’itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda. Byose bihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka 10 y’igifungo n’ihazabu irenga miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNta mpamvu mbona yatuma abimukira batoherezwa mu Rwanda-  Minisitiri James Cleverly
Next articleKirehe: Abarenga ibihumbi 15 bipimishije Sida mu byumweru bibiri
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here