Home Politike Nta mpamvu mbona yatuma abimukira batoherezwa mu Rwanda-  Minisitiri James Cleverly

Nta mpamvu mbona yatuma abimukira batoherezwa mu Rwanda-  Minisitiri James Cleverly

0

Nyuma y’igihe amasezerano hagati y’Ubwongereza n’u Rwanda adashyirwa mu bikorwa kubera inzitizi z’inkiko, nyuma yo gusinya amasezerano mashya kuri uyu wa kabiri  minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu w’Ubwongereza, James Cleverly,  avuga ko inzitizi zose ubu zisa n’izivuyeho kuko asanga nta mpamvu n’imwe ubu yabuza aba bimukira kuzanwa mu Rwanda.

Kuri uyu wa kabiri Minsitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu w’Ubwongereza yasuye u Rwanda, aho yari aje gusinya amasezerano mashya akuraho inzitizi zatumaga inkiko zo muri iki Gihugu zitambamira andi masezerano yari asanzweho yo kohereza mu Rwanda abimukira baba mu Bwongereza mu buryo budakurikije amategeko.

Minisitiri James Cleverly, yashimye uko u Rwanda rusanzwe rwakira impunzi ati : “ U Rwanda ni igihugu gitekanye cyita cyane mu gufasha impunzi. U Rwanda rufite amateka akomeye mu guha uburinzi ababukeneye, rwakira impunzi zirenga ibihumbi 135 zikaba ziri ahantu hatekanye.”

Muri iri tangazo minisitiri James Cleverly, akomeza avuga ko inzitizi zari zashyizweho n’urukiko rwikirenga rwanga ko aba bimukira boherezwa mu Rwanda zigiye gusubizwa n’aya masezerano mashya.

James Cleverly avuga ko afite icyizere ko abimukira bazatangira koherezwa mu Rwanda mu minsi iri imbere.

Ati: “ Ndabona nta mpamvu n’imwe ishobora gutuma batoherezwa.” Yongeraho ko u Rwanda ruzishyurirwa  ibyo ruzashora mu kwakira aba bantu kandi ko “ Dufite gahunda yo kujya tugaragaza imibare yose buri mwaka.”

Aya amsezerano u Rwanda rwasinyanye n’Ubwongereza azongerera ububasha urwego rw’u Rwanda rushinzwe impunzi haba mu mategeko, muri politiki no mu bundi bushobozi mu rwego rwo kwirinda ko aba bimukira basubizwa mu bihugu bavuyemo cyangwa boherezwa ahandi hadatekanye.

James Cleverly, ni minisitiri wa gatatuje w’Ubwongereza, uje mu Rwanda kureba uko abimukira bahoherezwa nyuma ya Priti Patel, wazanye iki gitekerezo, agasinya n’amasezerano yambere ariko agasimbuzwa na Suella Braverman bitarakunda nawe uherutse gusimburwa kuri uyu mwanya na James Cleverly.

Ishyaka ry’aba konserivateri, riri kubutegetsi mu Bwongereza niryo ryijeje abaturage gukemura ikibazo cy’abimukira binjira mu Bwongereza banyuze inzira z’amazi. Bavuga ko igisubizo kirambye kuri iki kibazo ari ukubohereza mu Rwanda.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleGakire Fidele wiburanira yahakanye gukoresha Pasiporo ya Padiri Nahimana
Next articleMvukiyehe Juvenal wahoze ayobora Kiyovu sport yarezwe ibyaha birimo ubujura
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here