Oda Gasinzigwa yemejwe n’imanama y’abaminisitiri yateranye ku mugororoba wo kuri uyu wa mbere iyobowe na Perezida Kagame, nk’umuyobozi mushya wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora asimbuye Kalisa Mbanda uherutse kwitaba Imana.
Oda Gasinzigwa ni umunyepolitiki umenyerewe mu Rwanda nyuma yo kuyobora ministeri y’iterambere ry’umuryango akanahagararira u Rwanda mu nteko ishingamategeko y’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba.
Gasinzigwa kandi yanayoboye urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Ihubahirizwa ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagore n’Abagabo mu Iterambere ry’Igihugu, Gender Monitoring Office ( GMO). Iyimirimo yayikoze mbere y’uko aba minisitiri w’iterambere ry’umuryango. Aha izi nshingano aribwo aikirangiza manda ye mu nteko ishingamategeko y’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba kuko yayirangije mu ukuboza 2022.
Gasinzigwa asimbuye Kalisa Mbanda witabye Imana taliki ya 13 Mutarama, Mbanda yari yararangije manda ebyiri yemerewe n’amategeko n’ubwo yitabye Imana atarasimbuzwa. Gasinzigwa ahawe izi nshingano mu gihe hari kwitegurwa matora y’abagize inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite mu mpeshyi y’uyu mwaka n’amatora y’umukuru w’Igihugu mu mpeshyi y’umwaka utaha.
Iyi nama y’abaminisitiri kandi yemeje ko inama y’igihugu y’umushyikirano itarabaye umwaka ushize izaba mu kwezi gutaha kwa Gashyantare hagati y’italiki 27 na 28.
Mu bindi inama y’abaminisitri y’uyu munsi yemeje harimo ko Bazivamo Christophe, yagizwe uhagarariye u Rwanda muri Nigeria. Bazibamo yari asanzwe ari umunyamabanga mukuru wungirije mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba, umwanya yagiyeho avuye mu nteko ishingamategeko y’uyu muryango mu mwaka wi 2017.
Undi wahawe umwanya ni Olivier Kanama wagizwe umunyamabanga uhoraho muri ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi asimbuye Musabyimana Jean Claude uherutse kugirwa minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu.
Ibyemezo byose by’inama y’abaminisitiri