Home Imikino Ferwafa yahannye Kiyovu kubera abafana bayo

Ferwafa yahannye Kiyovu kubera abafana bayo

0
Kiyovu sport izakina umukino umwe itari kumwe n'abafana kubera bamwe muri bo batukanye

Ikipe ya Kiyovu sport yahanishijwe kuzakira umukino umwe idafite abafana  kubera bamwe mu bafana bayo batutse umusifuzi Mukansanga Salima Radhia.

Komisiyo ishinzwe imyitwarire mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa, yahannywe Kiyovu Sport, nyuma yo gusanga abafana ba Kiyovu Sports Sports baragaragaje imyitwarire idahwitse ku mukino wahuje iyi kipe na Gasogi United, bakibasira Umusifuzi Mukansanga Salima mu bitutsi nyandagazi.

Iyi myitwarire yahise inengwa kuva ku bafana ba Kiyovu Sports, ubuyobozi bw’iyi kipe y’i Nyamirambo, ubw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, n’abayobozi b’inzego zitandukanye.

Ubuyobozi bwa Ferwafa binyuze muri Komisiyo Ishinzwe Imyitwarire, bwatumije abarimo Perezida wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Régis; Visi Perezida, Mbonyumuvunyi Abdul Karim na Perezida wa Kiyovu Sports Ltd, Mvukiyehe Juvénal.

Nyuma yo kwitaba ku wa 26 Mutarama 2022, abayobozi ba Kiyovu Sports babwiye IGIHE ko nta gisubizo bahawe ku byo bagaragarije ubuyobozi bwa FERWAFA bakoze kugira ngo hafatwe ingamba ku myitwarire y’abafana b’ikipe bayobora.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Mutarama 2023, Ferwafa yanditse ibaruwa ifunguye, imenyesha iyi kipe ibihano yafatiwe kubera iyo myitwarire.

Ibaruwa igaragaza ko Kiyovu Sports yakoze icyaha cyo gutesha agaciro, irezwe na Ferwafa. Ingingo Ferwafa yashingiyeho ni raporo ya Komiseri w’Umutekano ku mukino, yagaragaje ko nta kibazo cyabaye ku mukino, ahubwo hari igice kimwe cyavuyemo kigakora ibiteye isoni.

Komisiyo yafashe umwanzuro ishingiye ku ngingo ya 21 ijyana n’inshingano mu gika cy’ayo cy’amategeko agenga imyitwarire.

Igira iti “Ferwafa, amashyirahamwe n’amakipe babazwa imyitwarire y’abakinnyi, abayobozi, abanyamuryango, abakunzi babo, ndetse n’undi muntu wese wagenwe n’ishyirahamwe ngo akore akazi ku mukino.”

“Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri Ferwafa ihanishije ikipe ya Kiyovu Sports kuzakina umukino umwe bazakira, nta bafana bari ku kibuga bakimara kumenyeshwa iki cyemezo.”

Ferwafa yongeyeho ko iki cyemezo gishobora kujuririrwa mu buryo bw’inyandiko, mu gihe kitarenze iminsi ibiri nyuma yo kukimenyeshwa.

Mu gihe Kiyovu Sports itajuririra umwanzuro wa Komisiyo y’Imyitwarire, yazakina umukino izakiramo Marines FC tariki ya 18 Gashyantare 2023, nta mufana ifite ku kibuga.

Iyi kipe yambara icyatsi n’umweru izasubira mu kibuga ku Cyumweru tariki ya 5 Gashyantare, ariko izaba yakiriwe na Rayon Sports nk’uko bizagenda ku mukino uzakurikiraho ubwo izaba yakiriwe na Rwamagana City FC.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbatishyura inguzanyo konti zabo zigiye gufatirwa
Next articleKomisiyo  y’amatora yabonye umuyobzi mushya, inama y’umushyikirano iregereje
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here