Mu rwego rw’ubukangurambaga bumara iminsi 16 bugamije kurwana ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, abagore bafite ibinyamakuru bahuriye mu muryango WMOC, barasaba abakobwa batewe inda bakiri bato kudahagarika indoto zabo, kuko nyuma yo kubyara ubuzima bukomeza.
Ibyo byatangajwe na Madame Peace H. Tumwesigyire uhagarariye uwo muryango, aho yabwiye abo babyeyi batuye mu Murenge wa Ndera ko nyuma yo kubyara bagomba gukomeza urugamba rwo kwiteza imbere ndetse no gukunda abana babo ariko banagaragaza abagira uruhare bose mu kwangiza abana bakiri bato.
Tumwesigyire yabwiye abo bakobwa babyaye bakiri bato ati “Hari amategeko abarengera, mugomba kwitabaza inzego z’ubuyobozi zibegereye kugira ngo murenganurwe, kandi ababasambanyije bahanwe, kuko aribyo bizarandura ihohoterwa rikorerwa abana bato.”
Ibi kandi byagarutsweho na Anne Dushimimana umuyobozi wungirije muri WMOC, aho yabwiye abo bangavu ko hari uburyo bwo gutanga amakuru mu gihe babonye umuntu uhohotera abana bakiri bato, kuko guhishira ikibi bigira ingaruka kuri sosiyete n’abayikomokaho bose.
Mu bibazo byagaragajwe n’abakobwa batewe inda bataragera imyaka y’ubukure, abenshi bavuze ko batinye gutanga amakuru kubera ko ababateye inda babaga bafitanye isano, babatera ubwoba cyangwa se ababyeyi babo bakanga ko bivugwa.
Abenshi muri abo bakobwa bavuga ko ibibazo bafite cyane ari uko ababahohoteye batabafasha mu kurera abo bana, gutotezwa n’imiryango bavukamo ndetse no kubura akazi kuko abenshi bacikije amashuri.
Ariko Bwana Harerimana Frederic uhagarariye umuryango w’abagabo urwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina AMEGERWA, nawe wari wifatanyije na WMOC muri iki gikorwa, yahumurije abo bana b’abakobwa, abemerera kuzakomeza kubakorera ubuvugizi no kubaba hafi.
Umukozi ushinzwe, ubukungu n’iterambere mu Kagari ka Masoro, Mugemangango Claude, yashimiye abagize WMOC, kuri ibi biganiro n’inkunga y’ibiribwa batanze mu gufasha aba bana, asaba ko gahunda nk’iyi yazakomeza.
M.Louise Uwizeyimana