Urukiko rw’ubujurire mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha , ICC, rwemeje ko Laurent Gbagbo wahoze ari perezida wa Cote d’Ivoire ari umwere ku byaha yari akurikiranyweho byo kutubaha uburenganzira bwa muntu.
Bwana Gbagbo niwe mukuru w’igihugu wa mbere wagejejwe imbere y’uru rukiko rwa ICC, ashinjwa ibyaha by’ubwicanyi, bwabaye mu myaka icumi ishize, bukurikiye amatora muri icyo gihugu
Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cyafashw n’urukiko cyo kumugira umwere mu iburanisha ryibanze buvuga ko butemera imikirize y’urubanza haba mu mizi no mu bujurire kuko ngo habayemo amakosa mu miburanishirize y’ubujurire kuko ibimenyetso bwatanze ngo byahamyaga ibyaha Bagbo nta gushidikanya.
Ubushinjacyaha bushingira ku mpapuro zirenga ibihumbi bwerekanye mu nkiko nk’ibimenyetso n’abatangabuhamya 96 bashinjaga Gbagbo kugira uruhare mu bwicanyi bwakurikiye amatora y’umukuru w’Igihugu yo mu mwaka w’2010.
Bwana Gbagbo w’imyaka 75 acumbikiwe mu Bubirigi nyuma yo kugirwa umwere bwa mbere na ICC mu 2019, akaba yizeye guhita atahuka muri Cote d’Ivoire nyuma yuko ubujurire bw’ubushinjacyaha buteshejwe agaciro.
Mu mwaka ushize hongeye kwaduka imvururu zaguyemo abatari bae muri ote d’Ivoir ubwo Perezida Alassane Ouattara, uhora ahanganye na Bagbo muri iki Gihugu yatangazaga ko agiye kwiyamamariza manda ya gatatu yo kuyobora iki Gihugu.
Ubwicanyi bwakurikiye amatora yo mu 2010 bwatangiye igihe Laurent Gbagbo wari amaze imyaka icumi ku butegetsi, yangaga kwemera ko yatsinzwe amatora akavuga ko adatatanga ubutegetsi ku wamutsinze ariwe Alassane Ouattara.
Yaje gufatwa n’ingabo za ONU zifatanijwe n’iz’Ubufaransa, bamusanze muri hoteri yari yihishemo n’umugore wiwe Simone Gbagbo, ahita ajyanwa gufungirwa i La Haye kuri ICC.
Iyi nkuru yakozwe ku nkunga y’umuryango IMS