Kuri ikicyumweru abaturage batishoboye bari mu Turere leta yategetse ko abaturage batwo betemerewe kuva mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 baratangira kugezwaho imfashanyi y’ibiribwa.
Mu itangazo rya Leta ifatanyije n’umjyi wa Kigali, rivuga ko iyi gahunda iza gutangirira mu Mirenge imwe n’mwe igize Uturere umunani n’umujyi wa Kigali twashyizwe muri guma mu rugo.
N’ubwo muri iri tangazo hatagaragara ubwoko n’ingano y’ibiribwa bari buhabwe rivuga ko bihabwa abatishoboye kandi nabwo bakabisangishwa mu ngo zabo n’abayobozi binzego zibanze babifashijwemo n’urubyiruko rw’abakoranabushake.
Ibi biribwa bigiye gutangwa ku munsi wa kabiri abaturage basabwe ku guma mu ngo zabo n’ubwo hari abari batuye mu mujyi wa Kigali batinye uburemere bw’izi ngamba bagahitamo kuva mu mujyi bagasubira iwabo mu cyaro.
Abandi baturage basubiye mu cyaro nyuma yo kumva ko hari umubare w’abantu babaruwe bazahabwa ubu bufasha bw’ibiribwa. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihug Gatabazi Jean Marie, aherutse kuvuga ko habaruwe abarenga gato ibihumbi 210 batishoboye akaba aribo bazahabwa ubu bufasha.