Home Politike Leta igiye gutangira guha ibiribwa abatishoboye bari muri guma mu rugo

Leta igiye gutangira guha ibiribwa abatishoboye bari muri guma mu rugo

0

Kuri ikicyumweru abaturage batishoboye bari mu Turere leta yategetse ko abaturage batwo betemerewe kuva mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 baratangira kugezwaho imfashanyi y’ibiribwa.

Mu itangazo rya Leta ifatanyije n’umjyi wa Kigali, rivuga ko iyi gahunda iza gutangirira mu Mirenge imwe n’mwe igize Uturere umunani n’umujyi wa Kigali twashyizwe muri guma mu rugo.

N’ubwo muri iri tangazo hatagaragara ubwoko n’ingano y’ibiribwa bari buhabwe rivuga ko bihabwa abatishoboye kandi nabwo bakabisangishwa mu ngo zabo n’abayobozi binzego zibanze babifashijwemo n’urubyiruko rw’abakoranabushake.

Ibi biribwa bigiye gutangwa ku munsi wa kabiri abaturage basabwe ku guma mu ngo zabo n’ubwo hari abari batuye mu mujyi wa Kigali batinye uburemere bw’izi ngamba bagahitamo kuva mu mujyi bagasubira iwabo mu cyaro.

Abandi baturage basubiye mu cyaro nyuma yo kumva ko hari umubare w’abantu babaruwe bazahabwa ubu bufasha bw’ibiribwa. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihug Gatabazi Jean Marie, aherutse kuvuga ko habaruwe abarenga gato ibihumbi 210 batishoboye akaba aribo bazahabwa ubu bufasha.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKonji y’Irayidi ntizabuza abanyeshuri gutangira ikizamini cya leta
Next articleImodoka yari itwaye peterori yaguye, abagiye kuyivoma hapfuyemo 13
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here