Umwaka w’amashuri 2020-2021 wasize Leta iteye intambwe mu kongera ibigo by’amashuri yari afite haba mu mashuri abanza n’ayisumbuye bituma ubu ariyo ifite amashuri menshi kurusha abafatanyabikorwa bayo barimo amadini, imiryango itari iya leta n’abantu ku giti cyabo. Kuva mu myaka yose ishize kiliziya gatolika niyo yari ifte amashuri meshi mu gihugu.
Bamwe mu baturage basanga ari byiza kuba Leta ariyo igira amashuri menshi mu gihugu kuko bituma benshi “biga hafi kandi na guhunda yabo y’amasomo, imikorere, amafaranga y’ishuri byose biba bisa bikanorohera ababyeyi.” N’ubwo Mukamana avuga atya nta bihuza na Bahizi we uvuga ko bizagabanya ireme ry’uburezi kuri benshi.
“Mu gihe abanyeshuri benshi b’abahanga twabonaga babaga ari abize mu bigo by’abihaye Imana ubu bagiye kugabanuka kuko abanyeshuri benshi bagiye kujya babarizwa mu bigo bya leta kuko ariyo ifite byinshi. Igituma umusaruro utangwa n’ibi bigo utandukana ni imiyoborere yabyo.”
Bahizi akomeza asaba leta ko uko yongereye imbaraga mu kongera umubare w’ibigo by’amashuri ari nako yakongera imbaraga mu miyoborere yabyo bigatanga umusaruro uruta uwo bitanga ubu.
Kuva mu mwaka w’i 2019 amashuri abanza ya Leta yariyongereye ava kuri 759 agera ku 1.304 amashuri afashwa na leta yo yavuye ku 1.787 agera ku 1.890 naho amashuri abanza yigenga yari 415 ariyongera agera kuri 497 hagati y’umwaka wa 2019 na 2021.
Mu Rwanda habarurwa ibigo by’amashuri abanza 3691 nk’uko bigaragara muri raporo ya ministeri y’uburezi y’umwaka wa 2020-2021. Muri iyi raporo bigaragara ko leta ifite amashuri 1304, amashuri afashwa na Leta ni 1890 mu gihe amashuri abanza yigenga ari 497.
Mu mwaka w’amashuri w’i 2017 leta yari ifite ibigo by’amashuri abanza 726 nyuma ya kiliziya gatolika yari ifite ibigo by’amashuri 1152, mu mwaka wakurikiyeho w’i 2018 leta yongereyeho amashuri icumi igira amashuri 736 kiliziya gatolika yo yongeraho ishuri rimwe igira amashuri 1153.
Mu mwaka wakurikiyeho wa 2019 leta nabwo ntiyongereyeho amashuri menshi kuko yubatse amashuri mashya 23 maze igira amashuri abanza 759, kiliziya gatolika yo yahise yubaka andi mashuri mashya 15 maze igira amashuri 1168.
Umwaka wa 2020-2021 wasize Leta ikubise inshuro kiliziya gatolika yari imaze igihe kinini ariyo ifite amashuri menshi abanza mu Gihugu kuko muri uyu mwaka leta yubatse amashuri mashya 545 bihita bituma leta igira amashuri abanza 1304. Muri uyu mwaka kiliziya gatolika yubatse amashuri mashya 51 ihita igira amashuri 1219.
Usibye kuba Leta ariyo ifite amashuri abanza menshi mu gihugu no mu mashuri yisumbuye ubu Leta niyo iyoboye ihigitse kiliziya gatolika n’ubwo ho ikinyuranyo atari kinini.
Kuva mu mwaka w'i 2017 leta imaze kubaka amashuri mashya yisumbuye arenga 300 bikaba aribyo byayifashije kuba ariyo ifite amashuri menshi kurusha kiliziya gatolika n’abandi bashora imari mu burezi bw'u Rwanda.
Usibye kiliziya gatolika andi madini n’amatorero nayo agira uruhare mu burezi bw’u Rwanda kuko usibye kiliziya gatolika ifite ibigo by'amashuri 2069 mu mashuri abanza n’ayisumbuye, abaporoso nabo bafite 1077, abadivantisiti bafite 97 ndetse n’abayisilamu bafite amashuri yose hamwe abanza n’ayisumbye 36.