Home Amakuru Abaturage ba Tanzania biyongereyeho hafi miliyoni 20 mu gihe gito

Abaturage ba Tanzania biyongereyeho hafi miliyoni 20 mu gihe gito

0

Ibyavuye mu ibarura rusange ry’igihugu byatangajwe ku wa mbere, abaturage ba Tanzaniya biyongereye bava kuri miliyoni 44.9 mu mwaka wa 2012 bagera kuri miliyoni zirenga 60 mu myaka icumi ishize.

Ubwiyongere bw’abaturage bwiyongereyeho 37% byatumye Perezida Samia Suluhu Hassan aburira ku mbogamizi ziterwa n’ubwiyongere bw’abaturage.

Nk’uko ibiro ntaramakuru AFP bibitangaza, Perezida Samia yagize ati: “Abaturage nk’abo ntibashobora kuba ikibazo gikomeye ku gihugu kinini nk’icyacu ariko ni umutwaro mu bijyanye no kugena ingengo y’imari mu y’imibereho myiza.”

Abagore nibo benshi muri Tazania kuko bihariye  51% by’abaturage muri rusange, ukurikije ibyavuye muri iri barura.

Abaturage bo mu murwa mukuru, Dodoma, biyongereyeho miliyoni bagera kuri miliyoni 3.1, mu gihe umurwa mukuru w’ubucuruzi Dar es Salaam, ukomeje kuba umujyi utuwe cyane muri aka Karere n’abaturage bagera kuri miliyoni 5.4.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMozambique: Inyeshyamba nyinshi zamanitse amaboko
Next articleLeta yigaranzuye kiriziya gatolika mu kugira amashuri menshi, abayisilamu nibo bafite make
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here