Home Amakuru Liz Truss niwe minisitiri w’intebe mushya w’Ubwongereza

Liz Truss niwe minisitiri w’intebe mushya w’Ubwongereza

0

Liz Truss w’imyaka 47 y’amavuko niwe watorewe kuyobora igihugu cy’Ubwongereza nka minisitiri w’intebe mu matora yabereye mu ishyaka riri ku butegetsi yo gusimbura uwari usanzweho Borris Johnson uherutse kwegura kuri uyu mwanya.

Muri aya matora Liz Truss yatsinze Rishi Sunak, bari bahanganye, uyu yahoze ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza.

Ubwo yagezaga ijambo mu nama idasanzwe y’ishyaka ry’aba Conservative, Madamu Truss yashimiye Rishi Sunak ku “guhangana gukomeye” kwabaye hagati yabo.

Truss aratangira imirimo ye ya minisitiri w’intebe kuri uyu wa kabiri nyuma yo guhura n’umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth II.

Liz Truss abaye umugore wa gatatu ugeze ku mwanya wa minsitiri w’intebe w’ubwongereza mu mateka y’iki Gihugu, afite umugabo w’umucangamali n’abana babiri.

Agiye kuri uyu mwanya mu bihe bitoroshe by’intambara y’Uburusiya na Ukraine benshi bakaba bahanze amaso uko azakemura ikibazo cya Gaz Uburusiya bwafungiye iki Gihugu kubera iyi ntambara.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKenya: William Ruto yemejwe nka perezida bidasubirwaho
Next articleBurundi: Zahinduye imirishyo Bunyoni wari ukuriye guverinoma yasimbuwe na Ndakugarika
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here