Minisitiri w’ingabo muri Mozambique yatangaje ko abantu benshi bimuwe mu karere ka Cabo Delgado kubera urugomo n’ibitero by’ibyihebe bagiye gusubizwa mu mitungo no mu ngo zabo bitarenze muri Kamena uyu mwaka.
Minisitiri w’ingabo, Cristóvão Chume yavuze ko ibyihebe byateraga aba baturage byacitse intege, kandi ko hashize iminsi nta bitero by’ubwiyahuzi bibera muri aka Karere.
Yavuze ko umutekano ugenda ugaruka mu Turere tumwe na tumwe twugarijwe n’urugomo muri Cabo Delgado, n’ahandi mu ntara ya Niassa ahari ibitero by’abitwaje intwaro.
Bwana Chume yavuze ko guverinoma irimo gukora ingamba zemerera abantu guhunguka bagusubira mu turere dufite umutekano ufatika.
Yagaragaje ko hakiri imbogamizi mu kurangiza burundu ibikorwa byose by’abarwanyi ariko ashimira ingabo zihuriweho na Mozambique, umutwe w’ingabo wo mu karere ka Afurika y’amajyepfo SADC n’ingabo z’u Rwanda mu gufasha gukemura ibibazo by’umutekano muri Mozambique.