Umunyepolikiti umaze kumenyerwa mu Rwanda nk’utavuga rumwe n’ubutegetsi Mpayimana Philippe yahawe umwanya muri Minisiteri y’ubumwe bw’abanyaranda.
Mpayimana Philippe, yagizwe umukozi mukuru muri minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mbonera gihugu (Minubumwe).
Mpayimana Philliipe yigaragaje cyane nk’umunyepolitiki utavuga rumwe na leta y’u Rwanda ariko nanone ntiyigiize ahuza imitekerereze n’abandi banyepolitiki baba hanze y’u Rwanda nabo bavuga ko batavuga rumwe na leta y’u Rwanda.
Mu rugendo rwe rwa politiki kandi nk’utavuga rumwe na leta y’u Rwanda rwaranzwe no gushima ibyagezweho mu Rwanda no kunenga politiki y’amacakubiri y’abavuga ko batavuga rumwe n’ishyaka rya FPR riyoboye u Rwanda.
Philippe Mpayimana wiyamamaje nk’umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora aheruka yo mu 2017 yavutse mu mwaka wa 1970.
Arubatse kandi afite abana bane.
Avuga ko yavukiye mu karere ka Nyaruguru, ahahoze ari muri perefegitura ya Gikongoro.
Ariko ngo yabaye cyane mu karere ka Bugesera mu burasirazuba bw’u Rwanda. Uyu munyepolitiki yabaye mu gihugu cy’ Ubufaransa nk’impunzi mu gihe kigera ku myaka 13.
Bwana Mpayimana yize amashuri yisumbuye mu rwunge rw’amashuri i Save (Groupe Scolaire Save) akomereza amashuri yisumbuye muri Kaminuza y’U Rwanda i Nyakinama.
Yaje kwiga ibijyanye n’itangazamakuru mu gihugu cy’ Ubufaransa ndetse aba n’umwe mu batangije televisiyo y’u Rwanda yashinzwe mu ntangiro ya za 1990.
Uretse kuba umunyamakuru, Mpayimana yaminuje mu bijyanye n’indimi n’isesengura ryazo, ubumenyi yakuye mu gihugu cya Kameruni.