Home Amakuru Abasirikare ba Uganda bagiye kwicirwa muri Somalia bamanitswe

Abasirikare ba Uganda bagiye kwicirwa muri Somalia bamanitswe

0

Abasirikare batanu ba Uganda bari mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’Ubumwe bwa Africa muri Somalia bahamwe no kwicirayo abasivili barindwi muri Kanama .

Babiri muri bo bakatiwe urwo gupfa, mu gihe batatu bakatiwe gufungwa imyaka 39.

Batatu bagomba gucyurwa iwabo muri Uganda kurangirizayo igihano.

Umuryango w’Ubumwe bwa Africa watangaje ko abo basivili bishwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu mirwano yabereye ahitwa Golweyn hagati y’abo basirikare na al-Shabab.Ingabo z’umuryango w’Ubumwe bwa Africa zimaze imyaka 14 muri Somalia zirwanya umutwe wa al-Shabab ugifite ibirindiro ahanyuranye mu gihugu.

Hafi 1/3 cy’ingabo za AMISOM ziva muri Uganda, nicyo gihugu gifitemo abasirikare benshi.

Umwanzuro w’urukiko rwa gisirikare rwa Uganda wo kuwa gatandatu watangajwe hashize ukwezi Ubumwe bwa Africa buvuze ko bushaka kongera ubutumwa bwawo muri Somalia, hategerejwe icyemezo cya ONU/UN na leta ya Somalia.

Brig Gen Don Nasaba ukuriye ingabo za Uganda muri ubwo butumwa mu itangazo yagize ati: “Ubutumwa bwacu muri Somalia ni ugusenya al-Shabab n’indi mitwe yitwaje intwaro. Mu kubikora, dufite inshingano zo kurengera abaturage.”

Amakuru avuga ko imiryango imwe y’abiciwe ababo n’abo basirikare yitabiriye urubanza rwateguwe na Uganda rwabereye i Mogadishu mu murwa mukuru wa Somalia.

Hussein Osman asubirwamo na VOA agira ati: “Twishimiye umwanzuro w’urukiko kandi twizeye ko imiryango yiciwe izahabwa impozamarira.”

Yabwiye ibinyamakuru byaho ko umwe mu biciwe abantu hamwe n’abasirikare batandatu ba Uganda batanze ubuhamya muri uru rubanza.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMpayimana Philippe wiyamamarije kuba Perezida yahawe umwanya muri Minisiteri
Next articleAfurika Yepfo yongeye kugaragaza ko nta bucuti iteganya kugirana na Israel
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here