Home Amakuru Afurika Yepfo yongeye kugaragaza ko nta bucuti iteganya kugirana na Israel

Afurika Yepfo yongeye kugaragaza ko nta bucuti iteganya kugirana na Israel

0

Guverinoma ya Afurika y’Epfo yakuyeho inkunga yateraga amarushanwa ya Miss w’Isi (Miss Universe) azabera muri Isiraheli.

Habayeho guhamagarira Lalela Mswane wari guhagararaira iki gihugu muri aya maraushanwa  kuyamagana n’ubwo hari n’abandi bavuga ko iki gikorwa cyo gutoranya umukobwa uhiga abanda mu buranga ku Isi kitagakwiye kuba politiki.

Abatavuga rumwe na Afurika y’Epfo ku kuri iki cyemezo baramagana ibitego bishinjwa leta ya Isiraheli byo guhohotera Abanyapalestine.

Abanyafurika yepfo bavuga ko bazi neza politiki y’amacakubiri (apartheid) bityo bakaba badashyigikiye ibibera muri Isiraheli.

Minisiteri y’ubuhanzi n’umuco muri Afurika yepfo mu itangazo ryayo ivuga ko “amarorerwa Isiraheli yakoreye Abanyapalestine azwi neza” kandi ko adashobora “mu mutimanama wacu nti dushobora kwifatanya nabo.”

Minisitiri Nathi Mthethwa yasobanuye gukurwa kwa Madamu Mswane muri aya marushanwa ari ishusho nziza ku ya Afurika yepfo ku isi yose “IBi nibyo byisa kuri Miss, wacu kuko aracyari muto kandi iri rushanwa rihoraho ariko ririya ryashoboraga kumwicira ejo hazaza”.

Amarushanwa ya Miss Universe ateganijwe kuba ku ya 12 Ukuboza.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbasirikare ba Uganda bagiye kwicirwa muri Somalia bamanitswe
Next articleIkarita y’itangazamakuru ibaye ikibazo mu Rukiko rw’Ikirenga
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here