Ikigo cy’itumanaho MTN Rwanda, yatsinzwe urubanza yaburanagamo mu rukiko rw’Ikirenga iregwa gukoresha ibihango by’abandi mu bucuruzi buyibyarira inyungu nta burenganzira banyirabyo bayihaye. Ni urubanza rwasomwe kuri uyu wa gatanu taliki ya 23 Kamena.
Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko MTN, yakoresheje “ibihangano muntu Kanyombya na Sekaganda” bya Habyarimana Charles mu bucuruzi buyibyarira inyungu nta burenganzira ibifitiye.
MTN yaregwaga na Habyarimana Charls, gukoresha ibihangano bye mu bikorwa bibyara inyungu. Uwaregaga yashakaga ko bamuha indishyi ariko MTN ikavuga ko ntazo akwiye. Urukiko rwemeje ko ikirego cya Habyarimana gifite ishingiro ko hagiye gukurikiraho urubanza rwo gusuzuma indishyi Habyarimana azahabwa.
Italiki urubanza rw’indishyi ruzaberaho ntiramenyeshwa ababuranyi bombi. Uru rubanza runavugwamo ibyamamare birimo Kayitankore Ndjori uzwi nka Kanyombya na NIyitegeka Gratien (Papa Sava/ Seburikoko) kuko aribo bihangano muntu MTN yakoresheje itabifitiye uburenganzira.
Umwe mu basesenguzi b’amategeko n’imanza waganiriye n’Ikinyamakuru Intego avuga ko ubu igishoboka ari uko MTN yakwegera uwayitsinze mu rubanza bakumvikana binyuze mu buhuza aho gukomeza gukururana mu nkiko.
Ati: “ Uru ni urubanza rwari rumaze igihe kinini, kuba MTN itsinzwe bivuze ko izishyura uwayitsinze indishyi n’ibindi byose yatakaje mu manza. Icyiza kuri yo rero ni uku yashaka uwayitsinze bakumvikana ayo imwishyura bikarangira kuko uko imanza zikomeza ni nako amafaranga agenda yiyongera yaba ay’abavoka n’ibindi.”