Umunyarwanda witwa Emmanuel Ndayisenga bivugwa ko yagize uruhare mu gutwika iyi Cathédrale Saint Pierre na Saint Paul y’i Nantes, yihakanwe n’abagize umuryango w’abanyarwanda baba mu Bufaransa, ndetse baca amarenga ko yaba ari umwe mu basize bakoje Jenocide mu Rwanda.
Ku wa 28 Nyakanga, nibwo Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa wasohote itangazo rivuga ko utazi uwo bivugwa ko ari umunyarwanda wagize uruhare mu gutwika Cathédrale Saint Pierre na Saint Paul y’i Nantes, ndetse ko udashyigikiye ibikorwa nk’ibi bibangamira umutekano w’igihugu.
Uyu muryango w’abanyarwanda baba mu Bufaransa mu itangazo ryawo, ugaragara wamagana igikorwa cyo gutwika katederari ya Nantes, uvuga kandi ko utari usanzwe uzi Ndayisenga mu banyarwanda baba mu bufaransa.
Wavuze ko wababajwe n’ukwangirika k’uyu mutungo ukomeye mu mateka y’u Bufaransa ndetse ko n’igikorwa cyo kwangiza iriya Cathédrale kibangamiye umutekano w’igihugu.
Bagira bati “Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa ntushyigikiye ibikorwa byose bigamije guhungabanya umutekano w’u Bufaransa ndetse n’abaturage babwo muri rusange.”
Uyu muryango wasabye inzego z’ubutabera kugira uruhare mu guta muri yombi, abanyarwanda bihishe mu Bufaransa nasize bakoje Jenocide yakorewe Abatutsi, bakagezwa imbere y’inkiko ku buryo ibikorwa byabo bidakomeza kwangiza umuryango mugari n’abakiri bato babyiruka.
Ibi babishingira ko hashize igihe kinini mu Bufaransa hari abanyarwanda bakekwaho ibyaha bitandukanye birimo n’ibya Jenoside, binjiye ku butaka bw’u Bufaransa bahunga ubutabera bw’u Rwanda.
Bamwe muri abo bantu bagize uruhare mu byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bakwirakwiza ingengabitekerezo ndetse bayibiba mu bakiri bato n’abandi baturanyi, ku buryo ibikorwa byabo bishobora kugira uruhare rubi ku muryango baba babarizwamo.
Mu minsi ishize hari amakuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ko uwaba yaratwitse iyi Cathedrale, ari umwe mu bambari ba Kabuga Felesiyani, wabikoze mu rwego rwo guhora ifatwa rye.
- Integonziza@gmail.com