Kuri uyu wa kane Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yagaragaje ubushakashatsi bwayo bushya yakoze ku bumwe n’ubwiyunge bugaragaza ko igipimo cyabwo bugeze kuri 94.7%
Ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda bugenda buzamuka umwaka ku mwaka nkuko ubushakashatsi bukorwa n’iyi komisiyo buri myaka itanu bubigaragaza.
Mu myaka icumi ishize ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda bwazamutse ku kigero kirenga 10% kuko mu mwaka w’ 2010 bwari ku gipimo cya 82.3%. mu gihe mu 2015 naho bwari ku gipimo cya 92.5%
Kimwe mu byagaragajwe ko bikibangamiye ubwiyunge mu Rwanda, ni ukuba hari abantu bafite ingengabitekerezo ya Jenoside, abayapfobya n’abayihakana.
Facebook Comments Box