Home Uncategorized Bugesera FC yahaye umutoza Abdou integuza yo kwirukanwa

Bugesera FC yahaye umutoza Abdou integuza yo kwirukanwa

0

Nyuma y’uko Bugesera fc itsinzwe na Rayon sport mu mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa gatatu abayobozi ba Bugesera Fc batangaza ko bamaze guteguza umutoza Abdou Mbarushimana ko kongera gutsindwa ari  ikosa ryamwirukanisha hatitawe ku mukino uwo ariwo.

Ib biturutse ku mukino umutoza Abdou Mbarushimana yatsinzwemo na Rayon sport ibitego bibiri ku busa, umukino wo kwitegura shampiyona izatangira taliki ya mbere Gicurasi 2021.

Karenzi Samuel umunyamabanga w’iyi kipe yatangaje ko uyu mutoza yamaze kubwirwa ko iyi kipe idaha umwanya umutoza utsindwa nubwo yaba imikino ya gishuti.

“ Umutoza ntakwiye kuvuga ngo abakinnyi cyangwa iki n’iki niko kazi k’umutoza, ejo twabimusubiriyemo Bugesera ntitsindwa haba umukino wa Gicuti cyangwa mu marushanwa.” Karenzi akomeza avuga aho igitut ku batoza b’iyi kipe gituruka.

“ Umukino wa Gicuti abayobozi b’Abakere bose baba bahari ari Meya, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere, visi meya na Perezida w’ikipe  ibi nibyo bishyira komite nyobozi y’ikipe ku gitutu nabo bakagishyira ku batoza.”

Bugesera FC ni ikipe y’Akarere ka Bugesera ikaba ikipe muri shampiyona y’u Rwanda  ikunze kuza imbere y’izindi kipe ziterwa inkunga n’uturere.

Gusa iyi kipe ikunzwe kuvugwamo  iyirukanwa ry’abotoza cyane kuko nk’umwaka ushize yatojwe n’abatoza babiri na Abdou Mbarushimana wahwe nyirantarengwa akaba ari umwaka wambere atoje iyi  kipe nubwo amarushanwa nyirizina ataratangira.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMu myaka 10 igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda cyazamutse hejuru y’10%
Next articleFPR yasinye amsezerano y’imikoranire n’ishyaka riri ku butegetsi mu Burusiya
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here