Home Uncategorized Imyaka 20 Kagame arahiriye kuyobora u Rwanda

Imyaka 20 Kagame arahiriye kuyobora u Rwanda

0

Ku itariki nk’iyi ukwezi kwa kane mu 2000, Paul Kagame, yarahiriye kuba perezida w’u Rwanda imbere y’abaturage buzuye stade Amahoro i Kigali n’abashyitsi nka Perezida Frederick Chiluba wa Zambia, Benjamin Mkapa wa Tanzania na Pierre Buyoya w’u Burundi (aba bose bitabye Imana).

Hari hashize hafi ukwezi, uwari perezida Pasteur Bizimungu yeguye “ku mpamvu ze bwite”, bikurikiye ibibazo bya politiki muri guverinoma byatangiye mu mpera za 1999.

Bizimungu – wari uyoboye leta y’inzibacyuho yagombaga kuva nyuma ya jenoside kugeza mu 2003, amaze kwegura, inteko ishingamategeko yatoye ku bwiganze Paul Kagame wari visi perezida na minisitiri w’ingabo ngo amusimbure.

Hari kuwa gatandatu ku itariki nk’iyi z’ukwa kane 2000 imbere ya rubanda n’umukuru w’urukiko rw’ikirenga Simeon Rwagasore, Kagame yarahiriye “kubahiriza itegekonshinga n’andi mategeko, no guharanira inyungu z’Abanyarwanda”.

Inzibacyuho irangiye mu 2003, Perezida Kagame yatorewe manda ya mbere, iya kabiri mu 2010, mu 2015 hahindurwa itegekoshinga, bimwemerera kwiyamamariza manda ya gatatu mu 2017, hose yatsindaga abo bahatanye n’amajwi ari hejuru ya 90%. Izi manda zose yakoze n;iyi ari gukora zifite imyaka irindwi ariko nyuma y’umwaka wa 2024 manda y’umukuru w’Igihugu izatangira kugira imyaka itanu.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbasirikare b’abirabura baguye mu ntambara y’Isi ntibibukwa nk’abazungu
Next articleMu myaka 10 igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda cyazamutse hejuru y’10%
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here