Home Ubuzima Mu Rwanda hari ubwoko butatu bwa Covid-19 butandukanye

Mu Rwanda hari ubwoko butatu bwa Covid-19 butandukanye

0

Nyuma yuko imibare y’abandura n’abahitanwa na Covid-19 mu Rwanda yiyongereye mu buryo budasanzwe haravuga ubwoko bushya bw’iyi virusi yihinduranyije mu gihugu.

Kuva mu minsi ishize hakomeje ubushakashatsi bugamije kugaragaza ubwoko bwa SARS-CoV-2 yihinduranyije buri inyuma y’ubukana bw’icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda.

Minisitiri Ngamije yagize ati “Mu bipimo 36 twasuzumye, 67% bari bafite buriya bwoko bwiyuburuye bwa delta, abandi 10% bari bafite ubwo muri Afurika y’Epfo, abandi 10% bafite ubwa California, bakeya nibo bari bafite ubwoko busanzwe budateye impungenge.”

Coronavirus yabonetse bwa mbere muri Afurika y’Epfo yahawe izina rya Beta, iyo muri California ihabwa irya Epsilon.

Muri buriya bwoko bwa SARS-CoV-2 yiyuburuye, Delta ni yo mbi cyane kuko mu bimenyetso byayo harimo kuribwa umutwe bikabije, kunanirwa cyane no guhumeka bigoye.

Usibye ibi, umushakashatsi muri ministeri y’ubuzima Prof Mutesa Leon aherutse gutangaza ko n’ibimenyetso by’abaza kwivuza Covid-19 muri iyi minsi nabyo byahindutste bitandukanye n’ibyagaragaraga ku barwayi ba Covid-19 ikigera mu Rwanda.

Hashize icyumweru kirenga abagaragaraho covid-19 bashya mu Rwanda batajya ku mpuzandengo y’abantu 800 ku munsi, nabo ihitana ni benshi kuko nko mu minsi itandatu gusa ishize imaze guhitana abarenga 80 mu Rwanda.

U Rwanda rwafshe ingamba zitandukanye zo kurinda ubwiyongere bw’iki cyorezo kuva taliki ya 1 Nyakanga ubwo hahagarikwaga ingendo zambukiranya Uturere, hafungwa ibiro byose bya leta n’abikorera, inama n’ubukwe byose birahagarikwa ndetse n’ingendo zose za nyama ya saa kumi n’ebyiri za nimugoroba kugeza saa kumi za mu gotondo nazo zirahagarikwa.

Mu gihe cy’ibyumweru bibiri leta yari yihaye ishyira mu bikorwa izi ngamba ireba ko ubwandu bushya bwagabanuka gisigaje iminsi 4.

Usibye gushyiraho ingamba zireba abaturage leta yakomeje gukingira kuigirango irebe ko hagabanuka umubare w\abahitanwa cyangwa bakazahazwa n’iki cyorezo nubwonayo yemera ko umubare w’abakingire ukiri muto cyane kubera ikiabzo cy’ibura ry’inking kiri hafi ku mugabane wa Afurika wose.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMozambique: Perezida Nyusi yahaye ikaze abasirikare b’u Rwanda avuga uwabasabye
Next articleAbirabura bahushije penaliti z’Ubwongereza mu mazi abira
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here