Home Amakuru Mozambique: Perezida Nyusi yahaye ikaze abasirikare b’u Rwanda avuga uwabasabye

Mozambique: Perezida Nyusi yahaye ikaze abasirikare b’u Rwanda avuga uwabasabye

0

Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi yahaye ikaze Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda boherejwe muri iki gihugu mu butumwa bwo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado, yemeza ko abitezeho gukorana neza n’urubyiruko rw’iki gihugu.

Kuwa 9 Nyakanga 2021 nibwo u Rwanda rwatangiye gahunda yo kohereza muri Mozambique abasirikare n’abapolisi 1000. Icyiciro cya kabiri cyahagurutse ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu.

Aba basirikare n’abapolisi bagiye mu butumwa bwo guhashya umutwe w’iterabwoba wiyise Al Shabab, umaze imyaka irenga itatu ukora ibikorwa byo guhohotera abaturage ndetse abenshi ukanabica ubakase imitwe.

Perezida Nyusi yavuze ko izi Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda bamaze kugera muri Mozambique, aho ngo bari gukorera mu gace ka Mueda.

Yavuze ko Mozambique ariyo yasabye u Rwanda ubufasha. Ati “Ukuza kw’abasirikare b’u Rwanda kwateguwe n’abanyamuryango ba SADC. Twasabye ubufasha inshuti yacu y’u Rwanda, kandi batangiye kuhagera (abasirikare n’abapolisi). Twizeye ko Abanyarwanda bazakorana neza n’urubyiruko rwacu.”

Perezida Nyusi yakomeje avuga ko igihugu cye kitigeze cyanga umusanzu w’amahanga mu kugarura amahoro muri iyi ntara nk’uko byakunze kumvikana.

Ati “Guverinoma ntiyigeze yanga umusanzu w’amahanga mu kurwanya iterabwoba. Icyabaye ni uko twari tucyitegura kwakira uwo musanzu.”

Icyemezo cyo kohereza Abasirikare n’Abapolisi b’u Rwanda muri Mozambique cyafashwe nyuma y’ibiganiro Abakuru b’Ibihugu byombi bagiranye muri Mata 2021 ubwo Perezida Nyusi yagiriraga uruzinduko i Kigali.

Zatangiye kugera mu birindiro

Mu kiganiro Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Claude Nikobisanzwe yagiranye na Radio Rwanda mu ijoro ryo ku wa 10 Nyakanga 2021, yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zageze muri iki gihugu, ko ndetse zanatangiye kugera mu birindiro muri iyi Ntara ya Cabo Delgado.

Ati “Ingabo z’u Rwanda kimwe n’abapolisi bahageze bahise bajya mu gace bagomba kuba barimo ariko k’Intara yitwa Cabo Delgado. Ni intara iri mu Majyaruguru ugana kuri Tanzania. Ubu Abanyarwanda bahageze, Ingabo zahageze zatangiye kujya mu birindiro.”

Yakomeje avuga ko abaturage ba Mozambique bakiriye neza kuza kw’Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda kandi yemeza ko bababona nk’abagiye gukemura ikibazo cy’umutekano muke cyari kimaze imyaka irenga itatu muri iriya ntara.

Ati “Abaturage ba Mozambique babyakiriye neza. Nahoze ndeba n’abanyamakuru bahamagara n’abantu b’inararibonye basobanura uko babona ikibazo kigiye kugenda wabonaga bose babyakiriye neza.

Ibintu byose bahurizagaho bavugaga ko babona ibintu bigiye guhinduka, ni nko kuvuga ngo ishyamba si rya rindi turabona ko noneho ikibazo kigiye kuvugutirwa umuti.”

Ambasaderi Nikobisanzwe yavuze ko umubano w’u Rwanda na Mozambique wifashe neza, ari nayo mpamvu iki gihugu cyarusabye ubufasha.

Ati “Umubano w’u Rwanda na Mozambique umaze kugera ku ntera ishimishije kubera ko buriya iyo igihugu kigeze aho kikakwitabaza kiti ngwino udufashe guhangana n’ikibazo gikomeye nk’iki, umubano uba uri gukura.”

“Ubundi umubano wacu ushingiye ku bintu byinshi. Muribuka ko twasinye amasezerano menshi y’ubufatanye mu 2018, nyuma twakomeje kwagura umubano tureba ibintu byinshi twafatanya byaba mu bukungu korohereza ishoramari no gufatanya mu bintu bitandukanye.”

Kuba u Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi muri Mozambique byashimwe kandi n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, aho Perezida wa Komisiyo yawo, Moussa Faki Mahamat abinyujije kuri Twitter yavuze ko ari igikorwa cyerekena ukunga ubumwe hagati y’Abanyafurika.

Kuri uyu wa Gatandatu, ubwo hahaguruka icyiciro cya kabiri cy’Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda, Umuvugizi wa RDF, Col Ronald Rwivanga yavuze ko mu butumwa aba basirikare bagiye bafite inshingano zitandukanye zirimo no kurwana igihe bibaye ngombwa.

Ati “Akazi turi bukore ni akazi dusanzwe dukora, harimo kurwana bibaye ngombwa, ariko no kubaka ubushobozi. Ntabwo tugiye kurwana gusa hari n’ibindi bikorwa birimo kubaka ubushobozi binyuze mu mahugurwa, nabyo biri mu nshingano zacu.”

Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda bagiye muri Mozambique mbere ho icyumweru ngo hagere iz’umuryango w’ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika (SADC) zo zitezweho kuhagera kuwa 15 Nyakanga 2021.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida yokejwe igitutu nyuma yo guha umukobwa we akazi gakomeye
Next articleMu Rwanda hari ubwoko butatu bwa Covid-19 butandukanye
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here