Home Politike Natunguwe no gusanga bategeka abantu kuva mu ishyaka ryacu – Depite Frank...

Natunguwe no gusanga bategeka abantu kuva mu ishyaka ryacu – Depite Frank Habineza

0

Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR), Depite Frank Habineza, avuga ko  yari aziko ibyo kubwira abayoboke b’ishyaka rye ngo barivemo bajye mu yandi cyangwa bamburwe akazi ko byarangiye ariko akaba yaratunguwe no kumva ko bikiriho.

Ibi Depite Habineza, yabitangarije mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa gatanu, nyuma y’inama yahuje abayoboke b’ishyaka rye bo mu mujyi wa Kigali, Inama yanaranzwe n’amatora y’abazarihagararira mu matora y’abagize inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite mu mujyi wa Kigali. Abayoboke ba DGPR, bo mu mujyi wa Kigali batoye abantu batandatu, babiri bagizwe n’umugore n’umugabo muri buri Karere k’umujyi wa Kigali.

Ubwo yari abajijwe kuri raporo z’imiryango mpuzamahanga zivuga ko abatavuga rumwe n‘ubutegetsi mu Rwanda badakorera mu bwisanzure, Depite Habineza, yasubije ko muri iyi minsi hari ibyo yumvise mu bayoboke be yari aziko byarangiye.

Depite Habineza ati: “  Hari ikibazo nabonye muri iyi minsi ngirango nsabe ababishinzwe babikemure, nabonye hari abantu benshi batorwa muri izi nzego ( z’ishyaka), ariko bagerayo hakaba abantu bababwira ngo begure, bagashaka kubeguza, bagashaka kubirukana ku kazi, narabyumvise.” Depite Habineza, akomeza avuga ko iki kibazo yakigejeje ku muyobozi w’Akarere ariko nabwo ntihagira igikemuka.

Ati: “ Rimwe navuganye n’umuyobozi w’Akarere ntaribuvuge, karimo icyo kibazo anyizeza kubikurikirana ariko nyuma naje kumenya ko umuyoboke w’ishyaka yasabwe kurivamo, ibi nanabyumvise mu Ntara y’amajyaruguru abantu bose bari kubeguza ngo bagiye muri Green Party, ibyo narinziko byacitse kuko sinumva ukuntu abantu b’abayobozi bize basobanutse, bakorera Abanyarwanda babwira umuntu ngo bave muri iri shyaka.”

Depite Habineza, avuga ko ibi bintu yari aziko byarangiye bityo ko bigomba gucika burundu cyane muri ibi bihe byegereye amatora. Ikindi avuga ni uburyo ishyaka ryemewe rifite uburenganzira busesuye bwo gushyiraho inzego zose z’ishyaka.

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda (DGPR), rimaze kubaka inzego zaryo zitandkanye zirimo iz’urubyiruko n’iz’abagore mu Turere dutandukanye. Iri shyaka rizitabira amatora y’umukuru w’Igihugu n’abadepite ategerejwe muri Nyakanga uyu mwaka. Rizaba ryitabiriye amatora rusange y’abaturage ku nshuro ya kabiri.

Depite Habineza Frank, umuyobozi w’iri shyaka yamaze kwemezwa nk’uzarihagararira mu matora ku mwanya w’umukuru w’Igihugu mu gihe amatora y’abazarihagararira mu Ntara n’umujyi wa Kigali akomeje.

Iri shyaka risanzwe rifite imyanya ibri mu Nteko Ishingamategeko umutwe w’Abadepite rikanagira Umusenateri umwe.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAfurika y’Epfo yanyuzwe n’umwanzuro w’Urukiko rwa UN
Next articleAmashusho: Polisi y’u Rwanda iri kurushanwa kurasa n’abandi ba polisi bo Ku Isi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here