Home Amakuru Nigeria: Imbuga nkoranuambaga zizajya ziyandikisha nk’ibigo by’ubucuruzi

Nigeria: Imbuga nkoranuambaga zizajya ziyandikisha nk’ibigo by’ubucuruzi

0

Nigeria: Ubu ‘Social media’ zihakorera zizajya ziyandikisha nka kompanyiKompanyi zifite imbuga nkoranyambaga zishaka gukorera muri Nigeria ubu zizajya zibanza kwiyandikisha zihabwe uburenganzira na komisiyo ya leta.

Lai Mohammed, minisitiri w’itangazamkauru, yavuze ibi mu gihe hashize iminsi itanu iki gihugu gihagaritswe ikoreshwa rya Twitter.Yagize ati: “Turashimangira ko kugira ngo ukorere muri Nigeria ugomba kuba uri kompanyi yo muri Nigeria kandi ugahabwa uburenganzira na komisiyo y’itumanaho.

” Twitter yavanyeho ubutumwa bwatangajwe na Perezida Muhammadu Buhari kuko bwari bunyuranyije n’amabwiriza yayo, ariko ibiro bya perezida byahakanye ko gufunga Twitter ari igikorwa cyo kwihimura.

Kompanyi nyinshi zigenga z’itangazamakuru muri Nigeria ubu ziri kwanga itegeko rya leta ryo guhagarika gukoresha Twitter zikagera kuri urwo rubuga zikoresheje ‘virtual private networks’(VPN).Nigeria igihugu cy’abaturage barenga miliyoni 200, ni isoko rinini ry’imbuga nkoranyambaga n’ubundi bushabitsi bwo kuri internet.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleSheikh wateranye amagambo na Minisitiri kubera azana yatawe muri yombi
Next articleUmukinnyi yakozweho n’indoro ye bamuhagarika mu ikipe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here