Ubwo yizihizaga umunsi w’Intwali Peerzida Yoweli Kaguta Museveni yavuze ku Banyarwnada baba muri Uganda n’abahimukira muri iyi minsi ko nta kibazo amategeko ya Uganda ifitanye nabo kuko itegeko nshinga ryabihaye umurongo.
Asoza ijambo rye Perezida Museveni yagize ati: ” reka nsoreze ku kibazo cy’Abanyarwanda nkunze kumva, Abanyarwanda ntabwo ari ikibazo kuko byakemuwe n’itegeko nshinga, dufite abanyarwanda ba Kisoro bahatuye kuva mu 1926 (abo bisanze ku butaka bwa Uganda), dufite n’abandi bahimukuri bavuye mu Rwanda ariko amategeko abemerera ko iyo bahamze imyaka 10 basaba ubwenegihugu bakabuhabwa.”
Perezida Museveni akomeza avuga ko ikibazo cyo kubura ibyangombwa ku banyarwanda bahatuye giterwa n’abayobozi bo mu nzego zibanze bayogojwe na ruswa kimwe n’imikorere mibi ishobora kuba iba mu bakozi b’ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka.
Perezida Museveni yongeyeho ko aho yavukiye i Ntungamo yahabanye n’abantu batandukanye barimo n’abanyarwanda bityo ko adashobora kubatererana ubu.
Nubwo Perezida Museveni yakomoje kubanyarwnada baba mu gihugu ategeka kuva mu 1986 ntiyigeze avuga ku mubano utifashe neza hagati y’iki Gihugu n’u Rwanda hakaba hashize imyaka irenga ibiri imipaka ihuza ibihugu byombi yo kubutaka ifunzwe.