Home Uburezi Kigali: Abo mu mashuri yisumbuye bahiganwe uwakoze Gaz atsinda uwakoze moto

Kigali: Abo mu mashuri yisumbuye bahiganwe uwakoze Gaz atsinda uwakoze moto

0

Kuri uyu wa kabiri nibwo hasojwe amarushanwa ngaruka mwaka y’abanyeshuri biga ibijyanye na siyansi, tekinoloji Enjenyeringi n’imibare mu mashuri yisumbuye aho abanyeshuri baba barushanwa bagaragza ibikorwa bakoze bifashishije amasomo bize.

Aya marushanwa ngaruka mwaka kuri iyi nshuro yabaye mu buryo budasanzwe kubera icyorezo cya Covid-19, aho abahiganwa babanje guhiganirwa mu Karere, abatsinze bajya ku Ntara kugeza habonetse batandatu bajya ku rwego rw’Igihugu aribo bayasoje hahembwamo bane.

Abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye rya Cornerstone Leadership ryo mu Karere ka Rwamagana nibo bahize abandi babifashijwemo na gaz bikoreye ihendutse. Aba banyeshuri biteranyirije gaz ikoreshwa n’umwuka usanzwe wongeyeho peteroli n’amazi. gaz yabo ibikwa muri shamburayeri y’imodoka ku buryo iboneke mu buryo bworoshye ishyizwemo n’abongera umwuka mu mapine y’imodoka,moto, igare n’imipira yo gukina ndeste ukaba ushobora no kwigurira ipompo yayo. iyi gaz nayo icanwa hakoreshejwe ikibiliti nyuma yo guhuza ya shamburayeri, amazi, peteroli na gaz ubwayo ari nayo yaka.

Aba bakurikiwe n’abanyeshuri bo mu ishuri rya Saint Pierre ryo mu Karere ka Rusizi ahazwi nko ku Nkombo nabo bakoze moto ikoresha amazi n’umunyu. ni Moto abanyeshuri bo ku Nkombo bikoreye aho litiro enye z’amazi n’amagarama 25 y’umunyu biyifasha kugenda ibirometero bine. Moto bagaragaje itwara umuntu umwe ikaba ifite ihoni n’amatara.

Aba banyeshuri bayikoze bavuga o kugeza ubu ikoresha vitesi imwe ariko ikaba irimo zirindwi bashobora kuzafungura igihe baaba babonye ubushobozi.

Aba gatatu ni abanyeshuri bo mu ishuri rya Kayonza Modern bakoze sisitemu ya mudasobwa ishobora ifasha abanyeshuri gukurirana amasomo bitabaye ngombwa ko bahurira ku ishuri (E- Learning).

Abandi bahembwe ni abanyeshuri bo mu rwunge rw’amashuri rwa Rambura bakoze umuti wica udukuko.

Umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) ari nacyo gitegura aya marushanwa Bahati Bernard, avuga ko hari ikibazo cy’ubushobozi muri aya marushanwa ariko ko azakomeza gutegurwa.

“ Aya marushanwa amaze imyaka 11 ariko harimo ikibazo cy’ubushobozi gituma tudakurikirana abayatsinze ngo dukomeze kubaherekeza mu gushyira mu bikorwa impano bagaragaje.”

Aya marushanwa yatangiye mu mwaka w’i 2011 aterwa inkungu n’umushinga w’Abayapani Koica ariko nyuma uvamo igikorwa gisigarana leta y’u Rwanda nta wundi muterankunga.

Abatsinze bose bahembwe mudasobwa yo mu bwoko bwa Positivo abambere bongererwaho igikapu cyo kuyibikamo na flash disk mu gihe aba kabiri bongereweho igikapu aba gatatu bahembwa mudasobwa na flash disk, abakane babona mudasobwa gusa.

Buri tsinda ryari rigizwe n’abanyeshuri batatu, henshi hakaba hari abahungu babiri n’umukobwa umwe usibye abaturutse mu rwunge rw’amashuri rwa ramubura bari abakobwa gusa.

Usibye iyi mishinga yahembwe hari indi mishinga nk’iyabanyeshuri bakoze icyuma gisohora amafaranga (ATM), icyuma kirarira amagi kikanayaturaga n’icyuma gifasha abahinzi mu kuhira imyaka mu gihe cy’Icyi.

Gaz ihednutse icanwa n’umwaka uboneka byoroshye,peteroli n’amazi
Moto yakozwe n’abana bo Kunmbo igenda nta rusaku
Amarushanwa yari yitabiriwe n’abaturutse Intara zose

Reba ibiganiro byacu kuri Youtube usobanukirwe amategeko

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleCol Augustin Nshimiyimana wa FDLR yafatiwe mu rusengero ari kubatirisha umwana
Next articleNta kibazo dufitanye n’Abanyarwanda -Perezida Museveni
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here