Mu Ijambo yagejeje ku banyarwanda nyuma yo kwakira indahiro ya perezida mushya wa Sena, perezida Kagame yavuze ko hari ibibazo bibangamiye abanyarwanda bigomba gukemuka birimo n’ikibazo cyo gutwara abantu mu buryo bwa rusange n’ubwo nta muyobozi uramubwira ko gihari.
Perezida Kagame avuga ko hari ibintu bemereye abaturage mu Turere dutandukanye ariko hagashira imyaka igera muri itanu abaturage batarabibona bikaba bikiri ibirarane.
Mu bindi bibazo Perezida Kagame yakomojeho harimo n’ikibazo cy’ubwikorezi mu Rwanda (Transport) cyane cyane mu gutwara abantu mu buryo bwa rusange.
Perezida Kagame avuga ko iki kibazo nta muyobozi wigeze akimubwira ariko ko yakimenye
Ati : “ Ikindi numvise ko hari ikibazo cyo gutwara abantu n’ibintu (transport), abaturage bavuga ko uburyo bagenda birimo ikibazo. Ibyo nabyumvise mu baturage mu babishinzwe ntawe urabingezaho.” Perezida Kagame yahise asaba abayobozi kugihagurukira kuva ku mugoroba wo kuri uyu wambere.
Perezida Kagame ati: “wenda murabizi cyangwa ntimubizi ariko muve hano mujya kugishakira umuti gikemuke.”
Hashize igihe abaturage binubira gutinda ku mirongo bategeje imodoka zibatwra cyane abo mu mujyi wa Kigali. Ni ikibazo umujyi wa Kigali uhora uvuga ko uri gushakira umuti mu buryo burambye ariko nturaboneka.
Mu minsi ishize Senateri Uwizeyimana Evode, yatangaje ko ibibazo biri mu gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange ari kimwe mu byongera impanuka zo mu muhanda. Icyo gihe yavuze ko kubera ibibazo birimo bituma abantu benshi babihungira mu kugura imodoka zishaje ngo bitware kandi ziri mu bitera impanuka nyinshi, abandi bahitamo gutega amagare na moto nabyo ari bimwe mu byongera impanuka zo mu muhanda.