Home Politike Ntabwo ari ubucuruzi bw’abantu twe turi gufasha -Perezida Kagame

Ntabwo ari ubucuruzi bw’abantu twe turi gufasha -Perezida Kagame

0

Mu kiganiro Perezida Kagame yahaye abanyeshuri bo muri kaminuza ya Brown University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa kabiri yakomoje ku gikorwa cyo kuzana abimukira bari mu Bwongereza mu Rwanda avuga ko ari igikorwa cy’ubufasha atari icuruzwa ry’abantu.

Ibi perezida Kagame yabivuze ubwo yari abibajijwe n’umwe mu banyeshuri yahaga ikiganiro wibaza kubivugwa ko byaba biri mu icuruzwa ry’abantu kuko mu masezerano havugwamo amafaranga.

Perezida Kagame avuga ko mu kumva neza iki kibazo abantu bagomba kubanza gusubira mu mateka bakamenya ko gushakira igisubizo abimukira kidatangiriye kuri aya masezerano y’u Rwanda n’Ubwongereza. ” Reka tuvuge mu mwaka wi 2018 ubwo twafashaga abimukira bari mu buzima bubi muri Libye ubwo bashakaga kuhaca bajya i Burayi, bamwe barahapfiriye bashaka kwambuka inyanja ya Mediterane abandi barafatwa barafungwa.” Perezida Kagame akomeza agira ati:

” Icyo gihe muri 2018 ni njye wayoboraga umuryango wa Afurika yunze ubumwe, navuze ko tutari igihugu kinini kandi gikize ariko ko twatanga igisubizo tugakemura ikibazo kinini, icyo gihe twavuganye n’imiryango mpuzamahanga tuyibaza niba itazana abo bantu mu Rwanda. Twegerewe rero ( n’Ubwongereza) kubera iyo mpamvu n’uko twakemuye ikibazo cya Libye.”

” Ni ikibazo rero kuba hari uwafata umwanzuro akavuga ko u Rwanda ruzabona amafaranga muri aya masezerano, ibi ntabwo ari ubucuruzi ntabwo ari ubucuruzi bw’abantu twe turi gutanga ubufasha.”

Perezida Kagame akomeza avuga ko ikibazo cy’abimukira ari ikibazo kiri henshi kandi ko ibyo u Rwanda rukoze ari ikintu gishya gishobora gutanga igisubizo kuko mu Rwanda hasanzwe izindi mpunzi nyinshi zitandukanye.

Amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda n’Ubwongereza y’imyaka 5 afite agaciro kamiliyari zirenga 120 z’amafaranga y’u Rwanda agamije kohereza abimukira bari mu Bwongereza batarabona ibyangombwa kujya kuba mu Rwanda. Aya masezerano akomeje kuvugwaho cyane ku isi bamwe bayashima abandi bayanenga bavuga ko bitari bikwiye ko umuntu wavuye muri Afurika agiye gushaka ubuzima i Burayi agarurwa muri Afurika.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIkiganiro mpaka cya Macron na Marine Le Pen biyamamariza kuyobora Ubufaransa
Next articleN’abasanzwe bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi batunguwe n’ amagambo y’umuyobozi wa kaminuza
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here