Home Amakuru N’abasanzwe bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi batunguwe n’ amagambo y’umuyobozi wa kaminuza

N’abasanzwe bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi batunguwe n’ amagambo y’umuyobozi wa kaminuza

0

Debora Kayembe umuyobozi wa kaminuza ya Edinburgh umaze igihe yandika ubutumwa burimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kuri ubu ibyo yanditse byataunguye benshi barimo n’abo bari bahuje ibitekerezo kuko byo byafashwe nko kurengera cyane.

Uyu mugore ufite inkomoko muri DRC, asa n’uwababajwe cyane n’masezerano yasinywe hagati y’Ubwongereza n’u Rwanda yo kwakira abimukura baba mu gihugu cy’Ubwongereza badafite ibyangambwa byo kuhaba, ibibyabyaje uyu mugore ahita agaragaza uko atekereza abayobozi b’u Rwanda.

Nyuma y’isinywa ry’aya amasezerano uyu mugore yabwiye minisitiri w’intebe w’Ubwongereza ko ibyo ari gukora ” ari bibi cyane anamwibutsa ko Jenoside yakorewe abatutsi yateguwe n’abayobozi bakuru b’u Rwanda bariho ubu.” Ubu butumwa bwatunguye benshi nabo bari basanzwe bazwiho gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi nabo babifata nko kurengera bitandukanya nawe.

Umubiligi Filip Reyntjens, usanzwe uzwiho gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ni umwe watunguwe n’ubutumwa bwa Kayembe bihita binabatandukanya ku mbugankoranyambaga (block).

Filip Reyntjens, yabwiye Kayembe ko ” ibyo yandiyse birenze gushidikanye haba mu buryo bw’ubucamanza no mu buryo bwa siyansi, abishwe muri Jenoside ni abatutsi ni nabo bari bagambiriwe” uyu kandi yakomeje avuga ko ibyo Kayembe yanditse bitari bikwiye umuyobozi wa kaminuza.

Peter Verlinden nawe ni undi uzwiho kutemera Jenoside yakorewe abatutsi nawe watunguwe n’ubutumwa bw’umuyobozi wa kaminuza, mu magambo ye yagize ati: ” Ibi bintu nta kintu kibyemeza, Ibi sibyo twakwitega ku muntu uri mu mwanya nk’uriya udakwiye kuvuga ku bintu bitemejwe na siyansi.”

Nyuma y’ibi bitekerezo byose byamagana igitekerezo cya Debora Kayembe, gihakana kikanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi ku mbugankoranyambaga biniganjemo iby’abayobozi mu Rwanda bihamagarira kaminuza ya Edinburgh kwitandukanya n’umuyobozi wayo iyi kaminuza yabikoze ivuga ko Kayembe umwanya afite muri kaminuza ari umwanya w’icyubahiro gusa ko nta cyemezo afata. Iyi kaminuza yakomeje yihanganisha abanyarwanda mu bihe barimo byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi.

Iyi kaminuza imaze kwitandukanye n’uyu muyobzi wayo nawe yahise asaba imbabazi.

Usibye kuba Kayembe ari umuyobozi wa kaminuza wa Edinburgh w’icyubahiro ni n’umunyamategeko ubazrizwa mu ikipe ishinzwe iby’Indimi mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) no mu Rugaga Mpuzamahanga rw’Abavoka ba ICC.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNtabwo ari ubucuruzi bw’abantu twe turi gufasha -Perezida Kagame
Next articleMwai Kibaki wategetse Kenya imyaka 10 yitabye Imana
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here