Ikigo nderabuzima cya Muyange, kiri mu byemeza ko abaturage bagenda biguruntege mu kwikingiza kuko babwiwe ko urukingo ari akantu babashyira mu mubiri ngo bajye babagenzura ibyo bakora byose.
Abaturage baho bamwe babwiye Intego ko kwikingiza babifata nko kwemera ikimyetso cy’inyamaswa yamditse muri bibiliya yambaye imibare 666.
Ibyo bitangazwa n’abo baturage Soeur Marie Marthe Uwizeyimana, umuyobozi w’icyo kigo nderabuzima cya Muyange, kiri mu murenge wa Nyamasheke mu ntara y’i Burengerazuba, avuga ko n’ubwo abaturage baza kwikingiza buhoro buhoro, akeka ko ari ubumenyi buke ku rukingo.
Iki kigo cyakira abaturage bari hagati ya 80 na 100 bava mu Tugari dutatu aritwo Muyange, Kiganiro na Ntango, hakiyongeraho n’utugari twegereye icyo kigo nderabuzima, ariko bo bakabarwa nk’abatari muri iyo zone, aribyo bita “Hors Zone”
Benjamin Ntivuguruzwa ushinzwe ubuzima rusange n’ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima yemeza amakuru y’ibihuha bica abantu intege, ariko akavuga ko bakomeje gukora ubukamgurambaga, kandi bikaba bitanga umusaruro.
Ati “Habanje kuza ibihuha, ariko ubu bigenda bishira. Abaturage baravuga ngo barabatera ibituma babakontorora”
Akomeza avuga ko urubyiruko ari rwo rugifite ikibazo mu myumvire, kuko bo banabeshya ko bakingiwe kandi batarakingiwe.
Ngo abakuze bo, bemera gukingirwa ariko nabo imbogamizi ni uko bafata urukingo rwa mbere, igihe cyo gukingirwa urwa kabiri bakabura.
iryo bura ry’abo bafashe urukingo rwa mbere, ngo ryaba riterwa nuko benshi bahugira mu mirimo yabo, igihe cyo kwikingiza kikagera ntibabihe agaciro, cyangwa kikagera bamwe baragiye nko mu mujyi wa Kigali.
Mu Rwanda, imibare itangazwa na RBC igaragaza ko abamaze gukingirwa bose hamwe barenga miliyoni 5 mu gihugu hose.