Home Amakuru Abanyeshuri ba ULK, bahize abandi biga amategeko mu kwiregura mu manza

Abanyeshuri ba ULK, bahize abandi biga amategeko mu kwiregura mu manza

0

Ni irushanwa rizwi ku izina rya “Moot Court Competition on International Humanitarian  Law ” ryahuje abanyeshuri biga amategeko muri kaminuza 5 zo mu Rwanda zigisha amategeko arizo ULK ,UR ,UoK ,UNILAK na INES-Ruhengeri .

Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) niyo yatsinze iri rushanwa ryateguwe N’umuryango  Mpuzamahanga  Utabara Imbabare (ICRC) ,iri rushanwa risanzwe ari ngaruka mwaka ,abaryitabira baba bitegura kuba abanyamategeko .

Uburyo iri rushanwa ritegurwa hategurwa ikirego abahatana bagatoranwamo abaregwa n’abarega ndetse n’abiregura ku kirego kiba cyahimbwe bagendeye ku mategeko mpuzamahanga ndetse n’ayimbere mu gihugu.

Inteko iburanisha iba igizwe nabasanzwe bakora mu butabera akaba ari nabo batoranyamo abitwaye neza muri iryo rushanwa .

Ngoga Samuel wahize abandi muri iri rushanwa aturutse muri Kaminuza  y’igenga ya Kigali, ULK, avuga ko iri rushanwa ari ingirakamaro ku biga amategeko kuko ibyo bahuriramo biba ari ubwambere babibonye.

Agira ati: “iri rushanwa n’amahirwe kuri twe nkabakiri mu ishuri kuko ni amahirwe tuba tubonye yo gushyira mu bikorwa ibyo twiga kuko biragoye ko hari ahandi wabona umwitozo nkuyu igihe ukiri mu ishuri “.

Ngoga akomeza avuga ko ikindi bungukira muri iri rushanwa ari uguhura n’inteko iburanisha ati “iyi nteko iburanisha baba ari abantu basanzwe baburanisha imanza za nyazo kandi bafite uburambe mu kazi bakora ka buri munsi biba ari umugisha kuri twe  gukurikirana uko baburanisha imanza “.

Yann Fridez umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga Utabara Imbabare (ICRC) i Kigali  avuga ko intego nyamukuru y’iri rushanwa ari ukumvikanisha akamaro k’amasezerano mpuzamahanga y’i Geneve arengera ikiremwa muntu mu bihe by’intambara.

agirae ati “kongerera abanyeshuri ba kaminuza ubumenyi no kuzamura urwego rw’ubuvugizi no gutuma abanyeshuri barushaho kumenya akamaro ka ICRC ndetse na Croix Rouge y’ U Rwanda mu guteza imbere amategeko ndeste n’amahame rusange y’amasezerano Mpuzamahanga ni zimwe mu nshingano zacu “

Irushanwa ry’uyu mwaka ryatangiye ku wa 14 Ukwakira risozwa tariki 15 Ukwakira 2021 buri kaminuza ihagarariwe n’abanyeshuri babiri ,aho bahiganwe hatoranywamo abarushije abandi amanota aba ari nabo bahuye ku cyiciro cya nyuma .

Kaminuza ya ULK yatsinze irushanwa  nk’uruhande rw’abiregura neza naho kaminuza y’ u Rwanda (UR) ku mwanya wa Kabiri nk’abatanze ikirego neza .

Abatsinze iri rushanwa bazitabira irizabera i Nairobi muri Kenya ku rwego rwa Afurika bahagarariye u Rwanda.

Abasanzwe baca imanza mu nkiko zo mu Rwanda nibo batanze amanota ku banyeshuri ba Kaminuza zitandukanye zigisha amategeko mu Rwanda
Yann Fridez , Umuyobozi wa ICRC mu Rwanda avuga ko bazakomeza gukora ibishoboka mu kumenyekanisha impamvu y’amasezerano mpuzamahanga
Ngoga Samuel na mugenzi we bigana muri ULK nyuma yo guhiga abandi banyeshuri biga amategeko mu kwiregura
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNyamasheke: Umubare w’Inyamaswa ugaragara muri bibiliya watumye ikingira rigenda gacye
Next articleAbafatanywe na Kizito Mihigo bakatiwe

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here