Nyuma y’uko abafana ba Kiyovu sport batwe muri yombi bakekwaho gutuka umusifuzi, umuyobozi w’ikipe ya Winners, Nshimiyimana David, nawe agafungwa akekwaho guhohotera umusifuzi kuri ubu abakinnyi babiri ba La Jeunesse FC nibo bafunzwe nabo bakekwaho gukubita umusifuzi bamushijna kubiba.
Abakinnyi babiri ba La Jeunesse FC bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhanga, nyuma y’imvururu zakubitiwemo umusifuzi kugeza ubwo asohowe mu kibuga arandaswe, ku mukino iyi kipe yatsinzwemo na AS Muhanga igitego 1-0.
Ku wa Gatanu, tariki 3 Werurwe 2023 kuri stade ya Muhanga, hakinwaga umukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu itsinda B, warangiye AS Muhanga itsinze La Jeunesse igitego 1-0.
Uyu mukino wasojwe n’imvururu zikomeye zakubitiwemo umusifuzi wa kane wari waje gukiza mugenzi we w’igitambaro wari wazengurutswe n’abakinnyi benshi bamubaza impamvu yanze igitego bari batsinze, avuga ko habayeho kurarira.
Nyuma y’umukino Polisi yafashe abakinnyi umunani bari muri izo mvururu ariko nyuma yo kureba amashusho batandatu barekuwe, hasigaramo babiri.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Habiyaremye, avuga ko nubwo iperereza rikomeje, abakinnyi babiri aribo bari mu maboko ya Polisi.
Yagize ati “Kugeza ubu abakinnyi babiri nibo bafashwe ndetse bashyikirijwe sitasiyo ya Polisi ya Muhanga, ikirego twagishyikirije ubugenzacyaha. Iperereza rirakomeje kugira ngo n’abandi bizagaragara ko babigizemo uruhare bakurikiranwe.”
Yakomeje avuga ko nubwo ari umupira, Polisi igomba kubikurikirana kuko ari ikibazo cy’umutekano.
Ati “ Birumvikana nta kuntu Polisi itazamo kuko ni ikibazo cy’umutekano kandi inshingano zacu za mbere ni ukurinda abantu n’ibyabo, ikindi umusifuzi yarahohotewe.”
Amakuru avuga ko ikipe ya La Jeunesse FC iramutse ihamijwe ko ariyo yateje imvururu, ishobora guhanishwa gukina undi mukino nta bafana bahari cyangwa guhagarikwa muri shampiyona mu gihe kirenze umwaka umwe.
Amategeko avuga ko aba bakinnyi bahamijwe icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, bahanishwa ingingo ya 121 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Rigena ko ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze itanu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw.
Muri iyi minis abafana, bayobozi b’amakipe