Perezida Musevei wa Uganda ategerejwe i Kigali aho agiye kwitabira inama y’abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bagize umuryango w’Ibihgu bivuga ururimi rw’icyongereza CHOGM iri kubera mu Rwanda kuva kuri uyu wambere.
Iyi nama iri kubera mu Rwanda nyuma yo gusubikwa kabiri muri 2020 na 2021 kubera icyorezo cya Covid-19.
Ikinyamakuru intego cyamenye ko bamwe mu bagize itsinda ryihariye rishinzwe kurinda umukuru w’Igihugu ko bageze i Kigali mu cyumweru gishize baje gutegura uruzinduko rwa Perezida Museveni i Kigali.
Perzida Museveni yaherukaga mu Rwanda mu myaka itanu ishize. Nyuma yaho umubano w’ibihugu byombi wahise uzamo agatotsi abakuru b’Ibihugu byombi ntibongera gusurana.
Kuri ubu umubano w’ibihugu byombi wifashe neza nyuma y’ingendo 2 i Kigali za Gen Muhoozi Kainerugaba umugaba mukuru w’ingabo zirwanira kubutaka muri Uganda akaba n’umuhungu wa perezida Museveni. Izi ngendo nizo zasubije umubano w’ibihugu byombi mu buryo binatuma Perezida Kagame we ajya i Kampala aho yitabirye ibirori by’isabukuru ya Gen Muhoozi.
Usibye Perezida Museveni mu rwanda haranahurira abandi bayobozi b’ibihugu bitandukanye aho bagiye kuganira kuri gahunda na politiki zitandukanye zigamije guteza imbere abaturage b’ibihugu byabo bihuriye mur muryango wa Common wealth.
Mu bayobozi batandukanye bategerejwe i Kigali barimo Justin Trudeau wa Canada, Boris Johnson w’Ubwongereza n’igikomangoma Charles kizaba gihagarariye umwamikzi w’Ubwongereza.