Ibi byatangajwe n’umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Col Rwivanda Ronald nyuma yo kuvuga ko nta musirikare w’u Rwanda wakomereye mu bitero byo kubohoza umujyi wa Awasse.
« Nta musirikare w’u Rwanda wahakomerekeye n’ubwo urugamba rutari rworoshye, inyeshyamba zimaze kumenyera ko iyo zihanganye n’ingabo za RDF umwanya munini zihita zibivamo zikajya gushaka handi zijya.» Col Rwivanga akomeza agira ati:
«Awasse ni umujyi umwe mu mijyi ukomeye muri Mocimboa da Praia, intego nini dufite ni ugufata umujyi mukuru w’Akarere ka Mocimboa da Praia.»
Ingabo z’u Rwanda n’abapolisi barwo bagera ku 1000 nibwo bagiye gutanga ubufasha muri Mozambique mu ntara ya Cabo Delgado yari yarigaruriwe n’intagondwa za Al qaida.
Mucyumweru gishize nibwo ingabo z’u Rwanda zari zatangaje ko zimaze kwica intagondwa 14 zagerageje kubagabo igitero.
Usibye ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’ingabo za Mozambique zatangiye ibitero kuri izi ntagondwa, hategerwe n’ingabo zo mu muryango w’Ibihugu bya Afurika y’amajyepfo nazo zizafasha kwirukana burundu izi nyeshyamba ku butaka bwa Mozambique.