Home Ubukungu MTN Rwanda yatse inguzanyo ya miliyari 60 kugirango ikomeze gukorera mu Rwanda

MTN Rwanda yatse inguzanyo ya miliyari 60 kugirango ikomeze gukorera mu Rwanda

0

MTN Rwanda yishyuye ikindi cyangwombwa kiyemerera gukorera mu Rwanda mu gihe cy’imyaka 10 amafaranga angana na miliyari 91, kugirango ibone aya mafaranga yitabaje banki zo mu Rwanda ziyiha inguzanyo ya 70% yayo.

Uruhushya yari isanganywe rwarangiye ku ya 30 Kamena uyu mwaka kandi urushya yagombaga gutangira kurukoreraho guhera ku ya 1 Nyakanga 2021.

Uruhushya rwimyaka 10 rwishyurwa  miliyari 91 z’amafaranga y’u Rwanda, aya mafaranga yishyurwa mu kigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro RURA.

Izi miliyari 91 zishyurwa mu byiciro kuko habanza kwishyurwa angana na 70%, ni ukuvuga akabakaba  miliyari 64. 30% asigaye akishyurwa mu wundi mwaka ukurikira.

Ikinyamakuru New Times gitangaza ko miliyari 64 z’amafaranga y’u Rwanda,  MTN Rwanda yishyuye RURA ari inguzanyo yahawe n’amabanki 10 yo mu Rwanda yishyize hamwe .

Mu mwaka wa 2018, MTN Rwanda nabwo yatse inguzanyo ya miliyari 50 z’amafaranga y’u Rwanda amabanki yo mu Rwanda.   Iyi nguzanyo yafashihe iki kigo kwagura ibikorwa byacyo no kuvugurur aimiyoboro yacyo y’itumanaho mu by’ikoranabuhanga.

MTN Rwanda yatangaje ko nyuma yo kwishyura imisoro  mu hagati y’umwaka wa 2021 imaze kunguka  miliyari 14.2 z’amafaranga y’u Rwanda ugereranije na miliyari 9.3 yungutse mu mezi atandatu y’umwaka wa 2020

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAnthony Kulamba n’abandi bofisiye bakuru muri Polisi basezerewe
Next articleNyuma yo gufata Awasse, RDF igiye gufata umujyi mukuru wa Mocimboa da Praia
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here