Perezida Kagame yirukanye mu ngabo z’u Rwanda RDF, abasirikare babiri bari ku rwego rwa Jenerali nyuma y’umunsi umwe ahinduye minisitiri w’ingabo n’umugaba mukuru w’ingabo.
Abajenerali babiri birukanwe ni Maj Gen Aloys MUGANGA, wigeze kuyobora Inkeragutabara na Brig Gen Francis MUTIGANDA. nawe wigeze kuyobora Ubutasi hamwe n’abandi Basilikare 116 nabo bafite Amapeti anyuranye.
Mu itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bukuru bw’ingabo mu ijroro rya taliki ya 6 Kamena, ntihatangajwe impamvu birukanwe. Gusa umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga, yavuze ko abasirikare birukanwe muri RDF bazize impamvu zitandukanye zirimo ibyaha bakoze cyangwa imyitwarire mibi itajyanye n’umwuga wa gisirikare, ku buryo hari abazakurikiranwa n’inkiko.
Maj Gen Aloys MUGANGA, yigeze kuyobora Inkeragutabara, umwanya yari asimbuyeho Gen Fred IBINGIRA, ariko uyu umwanya ntiyawutinzeho kuko yahise awusimburwaho.
Brig Gen Francis MUTIGANDA we yabaye Umuyobozi muri NISS akuriye Ishami ry’Iperereza ryo hanze y’Igihugu. N’ubwo yari amaze igihe kuri uyu mwanya, yari yasimbuyeho Afande Dan MUNYUZA muri 2012, yaje kuwuvaho nabwo awirukanweho taliki 04/10/2018!
Aba basirikare birukanwe mu ngabo nyuma y’umunsi umwe habaye impinduka zikomeye mu ngabo z’u Rwanda, impinduka zakozwe na Perezida Kagame akaba ari nawe mugaba mukuru w’ikirenga wazo. Muri izi mpinduka yahinduye umugaba mukuru w’ingabo na minisitiri w’ingabo.
Itangazo rya ministeri y’ingabo