Ian Kagame umuhungu wa Perezida Kagame uherutse kwambikwa ipeti rya Suliyotona yagaragaye mu ngabo zirinda umukuru w’igihugu kuri iki cyumweru.
Ian Kagame yinjiye mu gisirikare cy’u Rwanda mu buryo bwemewe tariki 04 Ugushyingo, 2022 yari arangije amasomo adasanzwe ya gisirikare mu ishuri ryo mu Gihugu cy’Ubwongereza Royal Military Academy Sandhurst. Kuri iyi taliki yaherewe ipeti rimwe n’bandi basirikare bari barangije amasomo yabo mu Rwanda.
Amafoto agaragaza Ian Kagame yambaye imyambaro imukwiriye neza, ikote ry’umukara, ishati nziza, yanafunze cravate, ndetse yambaye ibikoresho by’itumanaho, ari mu basirikare barinze Umukuru w’Igihugu mu muhango wabaye kuri iki Cyumweru ubwo abanyamadini n’Amatorero bafatanyaga n’Abayobozi bakuru mu gusengera igihugu.
Mbere yo kujya mu gisirikare, yari yaranasoje amasomo mu 2019 mu cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Bukungu, muri Kaminuza ya Williams College yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.