Perezida Kagame yatanze imbabazi kuri Dr. Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari minisitiri w’Intebe w’u Rwanda umaze umwaka urenga ahamijwe icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye.
Izi mbabazi za Perezida Kagame zatangajwe mu byemezo by’inama y’abaminisitiri yayoboye kuri uyu wa gatatu taliki ya 13 Ukwakira 2021.
Mu itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri bigaragara ko imbabazi zahawe umuntu umwe rukumbi.
Pierre Damien Habumuremyi, ku wa 27 Ugushyingo 2020 ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko ahamwe n’icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, ahanishwa gufungwa imyaka 3 anacibwa ihazabu ya miliyoni 892 n’ibihumbi 200 Frw.
Nyuma y’umwaka afunzwe urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakomeje kumuhamya ibyaha yari akurikiranyweho ariko rumusubikira igifungo cy’umwaka n’amezi atatu.
Dr. Habumuremyi Damien ni umurwanashyaka wa FPR Inkotanyi akaba yabaye mu nzego nkuru z’igihugu zirimo kuba umunyamabanga nshingwa bikorwa wa komisiyo y’igihugu y’amatora, minisitiri w’uburezi, Minisitiri w’intebe mu gihe cy’imyaka itatu ndetse yanayoboye urwego rw’Igihugu rw’imidari n’ishimwe aho yavuye ajya gufungwa.
Umuryango we nawe bwite batakambiye urukiko inshuro nyinshi bavuga ko arwaye indwara nyinshi zirimo n’izidakira bityo ko atashobora ubuzima bwa gereza.
Ibyemezo byose by’Inama y’Abaminisitiri