Kuri uyu wa Kane muri Congo Kinshasa hatangiye inama ya 10 y’abakuru b’ibihugu na Guverinoma bo mu Karere k’ibiyaga bigari isuzuma amasezerano y’amahoro n’umutekano muri iki Gihugu yasinyiwe muri Ethiopia ku wa 24 Gashyantare 2013.
Perezida Kagame uri mu ruzinduko mu gihugu cya Mauritania nti yitabiriye iyi nama kuko yayihagarariwemo na minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente.
Muri iyi nama Perezida Felix Tshisekedi yasabye abitabiriye iyi nama bahagarariye ibihugu bituranye na Congo kuba bataca inyuma y’amasezerano basinye ngo bagire uruhare mu bibazo by’umutakano muke muri iki gihugu.
Usibye Edourd Ngirente wari witabiriye iyi nama ahagarariye perezida Kagame, iyi nama yarimo Perezida Evariste Ndayishimiye w’Uburundi, Yoweri Museveni wa Uganda. Faustin Touadera wa Central Africa, Ciril Ramaphoza wa Afurika y’epfo n’abandi bari bahagarariye imiryango mpuzamahanga nka Afruka y’unze ubumwe yari ihagarariwe na Mussa Faki.
Aya masezerano ayrebwagaho uyu munsi amaze imyaka 9 asinywe nk’uko byibukijwe na Perezida Tshisekedi intego yayo ikaba itarahindutse.