Home Politike Perezida Kagame yahaye ubutumwa ababohoye u Rwanda

Perezida Kagame yahaye ubutumwa ababohoye u Rwanda

0

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yashimiye abantu bose bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu, agaragaza ko ubwitange budasanzwe bagaragaje ari bwo butumye igihugu kigera ku iterambere kigezeho magingo aya.


Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter, yanditse ubutumwa bugira buti “Ku bantu mwese mwagaragaje ishyaka ryo gukunda igihugu no kucyitangira, mwagenze urugendo rwasaga n’urudashoboka, mwatugejeje aho turi ubu.”

Yongeyeho ko byabateye ishema nk’Igihugu, ashimangira ko babibashimira, anasaba ko bakomereze aho.

“To all Patriots of our Country and friends who walked this seemingly insurmountable journey that put put us where we are today and did us proud today as a Nation We salute you and Thank you!!! Dukomerezaho….!!!”

Perezida Paul Kagame abivuze kuri iyi tariki ya 01 Ukwakira, iyi tariki ikaba yibukwa nk’itariki urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiriyeho (tariki 01 Ukwakira 1990).

Uko urugamba rwo kwibohora rwatangiye
Mu ntangiriro z’urugamba rwo kubohora u Rwanda muri 1990, ingabo za RPA ntizorohewe n’urugamba kuko mu gihe kitageze ku kwezi kumwe, abafatwaga nk’abayobozi bakuru b’igisirakare bivuganywe n’umwanzi.

Paul Kagame wari mu masomo ya gisirikare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahise agaruka, ahindura amayeri y’urugamba, maze Ingabo za RPA zongera kwisuganya.

Dutemberane mu duce tw’ingenzi twaranze amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda, duhereye Kagitumba tugakomeza Gatuna, Rubaya, Kaniga, Ku Mulindi w’Intwari no mu Rugano.

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIkifuzo cya Félicien Kabuga cyo kutohererezwa urukiko rw’i Arusha cyanzwe
Next articleKigali:Ntibabana n’imiryango yabo kubera kubura itumanaho(reseau) na murandasi(internet)

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here