Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma akuraho uwari minsitiri w’ibikorwa remezo Nsabimana Erneste, amusimbuza Jimmy Gasore.
Jimmy Gasore, yari asanzwe ari umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda akaba ari n’umuhanga mu bijyanye n’ubumeneyi bw’ikirerere, afite impamya bumenyi y’ikirenga mu bijyanye na Atmospheric Sciences yakuye muri kaminuza ya Massachusetts Institute of Technology, muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Nsabimana, wakuwe kuri uyu mwanya yari awumazeho umwaka n’amezi umunani kuko yawugezeho muri Mutarama umwaka ushize asimbuye Gatete Claver. yagowe cyane n’ibibazo byo gutwara abantu n’ibintu mu buryo bwa rusange mu mujyi wa Kigali n’ibura ry’amazi rya hato na hato.
Mu mezi atanu ashize Nsabimana yananiwe gusobanurira Perezida Kagame iby’inyubako zo kwa Dubai, zaguye zitamaze kabiri. Icyo gihe perezida Kagame yabajije Nsabimana niba buri wese ashobora kwikorera ibyo yishakiye mu nyunguze agapfunyikira abantu akigendera ejo bikagwa hejuru y’abantu. Icyo gihe Nsabiana yasubije ko bituruka ku guhishirana no kudatanga amakuru ku gihe yemera ko hagomba kuba impinduka abantu bagafata inshingano. Perezida Kagame yahise abaza niba bazajya mu kiliziya gusenga cyangwa niba hari urukingo rushya bagiye gufata.