Home Ubutabera Umukobwa washimuswe na Kazungu iminsi ibiri yavuze ko afite abandi bakoranaga

Umukobwa washimuswe na Kazungu iminsi ibiri yavuze ko afite abandi bakoranaga

0

Umwe mu bakobwa bagombaga kwicwa na Kazungu akagira amahirwe yo kumutoroka yavuze ko afite abandi bantu bakorana yatumaga kwambura.

Uyu mukobwa waganiriye n’ikinyamakuru The Newtimes, avuga ko Kazungu yamuhamagaye amaze kumenya ko ashaka akazi kuko yari yabishyize kuri whatsapp status ye. Uyu mukubwa avuga ko yababjije Kazungua aho yakuye nimero ye ya telefoni amubwira ko atibuka uwayimuhaye. ibi byabaye hagati muri Kamena uyu mwaka.

Kazungu, yakomeje gusaba uyu mukobwa ko bahura akamurangira akazi ariko umukobwa amubera ibamba kuko atari amuzi kugeza aho bavuganiye kuri whatsapp (video call), abona Kazungu ari umuntu mwiza yemera kujya guhura nawe.

Uyu mukobwa na Kazungu bahuriye mu kabari mu Busanza (Kanombe), basangira mitsingi ariko bumaze kwira uyu mukobwa abaza Kazungu aho utanga akazi ari, Kazungu amubwira ko umukoresha we ariwe ufite akazi bajya kumureba iwe mu murugo. Uyu mukobwa yanze kujyayo birangira Kazungu amwemeje baragenda. Aho bagiye hari kwa Kazungu, umukobwa avuga ko akihagera yahabonye akagira ubwoba ariko Kazungu amusaba kwisanzura nk’aho ari iwe mu rugo. Bakigera mu nzu ntibyatinze Kazungu yahise atangira kubwira uyu mukobwa nabi mu gihe akibaza ibibaye Kazungu amukubita urushyi amusaba gushyira ibyo afite byose hasi no gukuramo imenyenda.

Uyu mukobwa avuga ko yari afite amafaranga ibihumbi 10, passport, telefoni ya Samsung, indangamuntu n’urufunguzo.

Kazungu yatangiye gukubita uyu mukobwa ku buryo atari bubashe gutabaza birangiye amusaba kuryama hasi amufata ku ngufu.

Uyu mukobwa ati “ Numvaga narangiza gukora ibyo ari bundeke nkagenda ariko siko byagenze.” Kazungu yahise azirikira uyu mukobwa wamusabaga imbabazi ku ntebe ariko Kazungu arabyanga. Kazungu yahise amusaba gukura urufunguzo muri telefoni avana amafaranga ibihumbi 15 yari afite kuri mobile money n’andi ibihumbi 130 yari kuri konti ya Equity Bank.

Kazungu yahise asaba uyu mukobwa kumubwira abandi bakobwa azi bafite amafaranga amwereka umukobwa umwe muri telefoni yandika nimero ze.

Uyu mukobwa avuga ko mu gihe ibi byose byabaga Kazungu yajyaga mu cyumba cye akamarayo umwanya bisa naho hari undi muntu bavuganaga. Bigeze nko mu ma saa sita z’ijoro, kazungu yahambuye uyu mukobwa amujyana mu cyumba aba ariho amuzirikira, Kazungu atangira gumahagara abantu kuri telefoni. Uyu mukobwa yasabye imbabazi Kazungu, amusaba kumuhambira gahoro, Kazungu amusaba guceceka cyangwa akamushyira ikintu mu kanwa kimubuza kuvuga.

Mu gitondo cyo ku munsi wa kabiri, kazungu yabwiye uyu mukobwa ko kugira ngo amurekure agomba kumuha miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, umukobwa avuga ko ntayo yabona.

Kazungu yategetse uyu mukobwa guhamagara nyir’inzu abamo akamubwira ko hari umuntu ugiye kuza gufata ibintu biri munzu umukobwa arabikora. Kazungu yatangiye guhamagara abantu bakorana abasaba kujya kuzana ibyo bintu ariko bane muri bo baramwangira ahamagaye uwa gatanu amubwira ko niba atari kure ajya kubimuzanira. Kazungu yemereye uyu wagombaga kumufasha kumuhemba amafaranga ibihumbi 100.

Uyu mukobwa avuga ko mu gihe Kazungu yahamagaraga abagomba kujya kumufasha nawe yarimo yihambura gahoro gaho kugeza yihambuye neza. Hashize umwanya wamuntu wagombaga kujya kumuzanira byabintu yageze kwa Kazungu arakomanga Kazungu ajya kumufungurira no kwishyura motari bari kumwe, wa mukobwa nawe asohokera mu wundi muryango yambaye ubusa. Urugo rwambere yagezeho avuga ko rwarimo abana gusa, yanga kurujyamo kuko yabonaga ntacyo bamufasha, akomeza kwiruka yambaye ubusa hari abamufata nk’umurwayi wo mu mutwe ariko ngo ntiyari abyitayeho kuko yakizaga amaragara ye. Nyuma yageze ku rugo rwa kabiri rwarimo umugore ukuriwe (utwite inda y’imvutsi), amwinjirana mu nzu. Uyu mugore yabajije uyu mukobwa niba ari umusazi amusaba kubanza gutuza maze akamusobanurira. Nyuma yo gutuza no kunywa amazi uyu mukobwa yabwiye uyu mugore ibyamubayeho byose amuhamagarira abayobozi atibuka. Aba bayobozi yabasobanuriye byose maze bahamagara Kazungu bamubaza ibibaye Kazungu avuga ko yabuze uwo mukobwa kandi ko yari yamuziritse kuko yamwimye ibyo yashakaga.

Uyu mukobwa yagiye gutanga ikirego, abagenza cyaha ba Kanombe bamusaba kujya kwa muganga kuzana ibyemeza ko yahohotewe ajyayo n’ubu urwo rwandiko ararufite. urwandiko rwakozwe taliki ya 28 Kamena.

Uyu niwe mukobwa rukumbi umaze kugaragara n’ubwo abaturanyi ba Kazungu bavuga ko ari abakobwa babiri (2) bamurokotse.

Kazungu Denis, ukekwaho kuba umwicanyi ruharwa abo yishe akabashyingura mu nzu yabagamo afunzwe n’ubugenzacyaha mu gihe dosiye ye itegerejwe kuregerwa ubushinjacyaha.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Kagame yirukanye Minisitiri wananiwe gusobanura ibyo kwa Dubai
Next articleUmuyobozi w’uruganda rwa Leta rukora ifiriti ahemberwa kururinda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here