Home Ubutabera U Rwanda rugiye kwakira inama y’ubutabera ya Commonwealth

U Rwanda rugiye kwakira inama y’ubutabera ya Commonwealth

0

Muri Nzeri umwaka utaha (2024), U Rwanda ruzakira inama y’ishyirahamwe ry’abacamanza n’abanyamategeko bo mu muryango wa Commmon wealth ( Commonwealth Magistrates’ and Judges’ Association) izaba hatagati y’italiki ya 18 na 24 Nzeri.

Iki cyemezo cyatangarijwe mu nama iri guhuza abanyamategeko bibumbiye muri Commonwealth Magistrates’ and Judges Association (CMJA), iteraniye i Cardiff, muri Wales mu bwami bw’Ubwongereza. U Rwanda ruyihagarariwemo na perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Ntezilyayo Faustin.

Mu ijambo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga w’u Rwanda, Ntezilyayo Faustin, yegejeje ku banyamategeko bakabakaba 500 bitabiriye iyi nama ryibanze ku kamaro ko gukoresha ururimi rurenze rumwe mu nkiko bakoreramo ( Multilingual Jurisdiction).

Iyi nama izabera mu Rwanda izakira abanyamategeko batandukanye barangajwe imbere n’aba perezida b’Inkiko z’ikirenga mu bihugu byose bigize Common Wealth, inama Njyanama ya CMJA, abanyamuryango ba CMJA n’abandi.

Uyu muryango CMJA, ukora mu buryo bwemewe kuva mu mwaka wi 1970, CMJA itanga umurongo ku bashinzwe ubutabera mu bihugu bya Commonwealth mu rwego rwo kubafasha guteza imbere ubutabera. Intego zayo ni uguteza imbere ubwigenge bw’ubucamanza; no guteza imbere uburezi mu mategeko, imiyoborere y’ubutabera, kuburanisha abakoze ibyaha no gukumira ibyaha.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleTuyiganiriraho, ntituyiganireho: Ndavuga inzoga
Next articlePerezida Kagame yirukanye Minisitiri wananiwe gusobanura ibyo kwa Dubai
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here