Home Politike Perezida Paul Kagame yavuze kuri Rusesabagina, Kabuga Felicien, asubiza n’abamubitse

Perezida Paul Kagame yavuze kuri Rusesabagina, Kabuga Felicien, asubiza n’abamubitse

0

Kuri iki cyumweru Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru binyuze ku kigo k’igihugu cy’itangazamakuru RBA.

Abajijwe icyo avuga ku ifatwa rya Paul Rusesabagina ukurikiranyweho byinshi harimo kurema umutwe w’iterabwoba, Perezida Paul Kagame yasubije ko byari bikwiye ko afatwa ndetse ko nyuma yo kwigira intwari yibeshyera ibyiza, agomba kuryozwa ibyo yakoze.

Ku bijyanye n’uko yafashwe n’aho yafatiwe Prezida Paul Kagame yagize ati “Uwabwira n’abantu ko ariwe wizanye ubwo urubanza rwaba rurihe? Rwaba ruri kuri nde? Urabizi ushobora kwizana wabeshywe ukisanga hano, ubwo icyaha ni icyo kubeshya gusa ntabwo ari ikindi kibazo. Kuko kuva aho yavuye kugera hano nta cyaha cyigeze gikorwa hagati aho na kimwe!...”

Yanatanze urugero aho yavuze ko uko yageze mu Rwanda bisa n’uko umuntu yashaka guhamagara nimero runaka, akisanga yahamagaye itari yo.

Ku kuba byaravuzwe ko yapfuye cyangwa arembye

Ku kijyanye n’ibivugwa ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe harimo Padiri Nahimana Thomas n’abandi bamubitse ko yapfuye abandi bakavuga ko arwaye bikomeye yavuze ko abyumva ariko atajya abiha umwanya.

Yongeyeho ko uwo padiri atazi ibyo yize mu gipadiri wirirwa umubika, ko nawe bitari kera ashobora kuzisanga yagejejwe mu Rwanda.

Yaciriye umugani abamuvugaho ayo magambo mabi ko ‘urucira mukaso rugatwara nyoko’ avuga ko nabo batazaguma ku isi ko niyo bamara imyaka ijana amaherezo ari ugupfa.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiriye inama urubyiruko n’abandi bakoresha imbuga nkoranyambaga ko bakwiye kuzikoresha biga cyangwa batanga amakuru asobanutse, bakirinda kuvuga ibyabashyira mu bibazo.

Kuba Kabuga Felicien yaratinze gufatwa n’impamvu yafashwe

Ku bijyanye no kuba kabuga yaratinze gufatwa bigasaba imyaka 26 yose perezida Kagame yavuze ko amahanga kuva na kera agenda agira uruhare mu kubangamira ubutabera bitwaje ko bashaka gukurikiza ubutabera mpuzamahanga.

Yagize ati “…Na Kabuga kuba byaratinze bikageza hariya aho byageze, ni ukubera izo mpamvu zose, z’abantu ku ruhande rumwe bavuga ko bashaka gufasha ubutabera gushyirwa mu bikorwa, ariko ku rundi ruhande akaba aribo bashyigikira mu buryo utabona neza, bahisha uruhare bagize muri Jenocide …

Perezida yanavuze ko Kabuga yaba yarafashwe amahanga amwikiza ngo atabagwaho cyane ko yari mu zabukuru, ndetse anarwaye.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yananenze uburyo amahanga uburyo aha umwanya abakoze Jenocide bakandika ibitabo kandi barahamwe n’ibyaha bakanakatirwa. Aha yavugaga Jean Kambanda wasohoreye igitabo muri gereza bivugwa ko gipfobya Jenocide yakorewe abatutsi 1994.

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNyabugogo: Inkongi y’umuriro yafashe Isoko n’akabari byo kuri City Valley
Next articleUtavuga rumwe n’uburusiya Alexey Navalny uherutse kurogwa yavuye muri Coma

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here