Peter Hendrick Vrooman wari umaze imyaka irenga ine mu Rwanda ahagarariye igihugu cye cya Leta zunze ubumwe za Amerika nka Ambasadeli yasezeye kuri uyu mwanya kuko igihugu cye cyamwohereje kugihagararira muri Mozambique.
Ibi byamenyekanye biciye mu itangazo rivuga ko Peter Hendrick Vrooman yagizwe Ambasderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Repubulika ya Mozambique.
Vrooman ni umwe mu bambasadeli bahagarariye ibihugu bikomeye mu Rwanda wisanishije n’abanyarwanda cyane mu rurimi n’umuco kuko yagaragaje umuhate mu kumenya umuco n’ururimi rw’ikinyarwanda kuko ubutumwa bwe bwinshi yabutangaga mu kinyarwanda
Usibye ibi byo kwisanisha cyane n’Abanyarwanda muri manda ye Amerika yafashije u Rwanda cyane mu bintu byisnhi bitandukanye akaba yaragize n’uruhare runini mu gufasha igihugu muri ibi bihe bya Covid-19.
Peter Hendrick Vrooman mbere yuko aza mu Rwanda yakoze nk’ushinzwe gutegura ingendo n’imbwirwaruhame z’Umunyabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga mu bigo bya Amerika kuva mu 1991 kugeza mu 1992, muri Djibouti n’ahandi.
Yanabaye Umuvugizi wa Ambasade ya Amerika i New Delhi mu Buhinde kuva muri Kanama 2011 – Gicurasi 2014, aho yavuye atangira akazi muri Ethiopia.
Peter Hendrick Vrooman wavukiye i Canton muri New York mu 1966 yashakanye na Johnette Iris Stubbs, bakaba bafitanye abana babiri.