Home Uncategorized Perezida wa Tanzania Samia Suluhu ategerejwe i Kigali

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu ategerejwe i Kigali

0

Biteganijwe ko Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu, azasura u Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri kuva ku ya 2 Kanama nkuko amakuru ava muti Tanzania abyemeza.

Muri Werurwe, Samia Suluhu yarahiriye kuba Perezida wa mbere w’umugore wa Tanzaniya nyuma y’urupfu rutunguranye rw’uwamubanjirije John Pombe Magufuli.

Uruzinduko rwe mu Rwanda rushobora kuba rwarateguwe neza kubera ubufatanye bukomeye buri hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Suluhu, uruzinduko rwe rwo mu Rwanda ruje nyuma yo gusura ibindi bihugu birimo Uganda aho yasinyanye amasezerano y’ubufatanye. Yakoze ingendo ebyiri muri Uganda kandi asura Kenya mu ruzinduko rw’iminsi  ibiri.

Ugereranyije n’uwahoze ari Perezida Magufuli, uruzinduko rwe rwa mbere mu mahanga yari mu Rwanda hamwe no gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye nyuma akaza gukomeza umubano mwiza.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePeter Vrooman wari uhagarariye Amerika mu Rwanda yasezeye
Next articleBa Gitifu b’Utugali na bo bagiye kujya bamenyakanisha umutungo ku muvunyi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here