Home Ubutabera Prof. Sam Rugege yashyizwe mu nama y’Ubutegetsi y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubwunzi

Prof. Sam Rugege yashyizwe mu nama y’Ubutegetsi y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubwunzi

0

Nyuma yo kuba Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda, Prof. Sam Rugege yagizwe umwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’Umuryango mpuzamahanga w’Ubwunzi uzwi nka ‘Weinstein International Foundation’.

Ubuyobozi bw’uyu muryango ufite ikicaro i San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe za America, uratangaza ko wahaye ikaze Prof Sam Rugege ufite uburambe mu buyobozi bw’inzego z’ubutabera.

Prof. Sam Rugege, umwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’Umuryango mpuzamahanga w’Ubwunzi uzwi nka ‘Weinstein International Foundation’.(Photo net)

Prof Sam Rugege wamaze imyaka 16 ari mu myanya ikomeye mu bucamanza bw’u Rwanda, uyu muryango uvuga ko yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubucamanza bw’u Rwanda kuko ku buyobozi bwe ari bwo hatangijwe uburyo bw’ikoranabuhanga ubu bwifashishwa mu gutanga ibirego no kubikurikirana.

Ikindi kandi ngo ku buyobozi bwa Prof Sam Rugege mu Rwanda hashyizweho Politiki zazamuye urwego rw’Ubucamanza ndetse n’urwego rw’uburezi mu by’amategeko bukazamuka, hakaba harashyizweho n’ibikorwa byo korohereza abaturage kubona ubutabera.

Uyu mugabo Rugege yishimiye iki kizere yagiriwe cyo kugirwa umwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’uriya muryango uharanira ko abantu babona ubutabera binyuze mu bwunzi.

Prof Rugege yagize ati “U Rwanda rwagiye rubona umusaruro muri gahunda zarwo kandi nizeye kuzagira uruhare rwanjye muri ubu butumwa by’umwihariko muri Africa aho amakimbirane akomeje guteza ibibazo.”

Danny Weinstein washinze uyu muryango Weinstein Foundation yavuze ko bishimiye kwakira Prof Sam Rugege muri uyu muryango wabo kubera ubunararibonye bamuziho.

Yanavuze ko bamwitezeho gutanga umusanzu mu bwunzi ku Isi no mu gukemura amakimbirane no kuzana ubwiyunge ku buryo azafasha uyu muryango kugera ku ntego zawo by’umwihariko mu bice binyuranye bya Africa “Nk’uko yabigaragaje mu Rwanda. Kuvuga ko twishimiye kugira Sam Rugege mu nama y’ubutegetsi yacu ntibihagije.”

Uyu mwanya Prof Sam Rugege awuhawe nyuma yuko aherutse gutorerwa kuyobora akanama ngishwanama k’Abunzi bigenga kagizwe n’abunzi 51 bazajya batanga serivisi z’ubwunzi ku baburanyi bifuza kurangiza ibibazo byabo mu buryo bw’ubwunzi.

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUK: Umuntu wa mbere uhawe urukingo rwa Covid-19, ni umukecuru w’imyaka 90
Next articleAbacuruza inzoga ntibazitabira Expo y’uyu mwaka wa 2020

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here