Home Ubukungu Abacuruza inzoga ntibazitabira Expo y’uyu mwaka wa 2020

Abacuruza inzoga ntibazitabira Expo y’uyu mwaka wa 2020

0

Urugaga rw’Abikorera, PSF, rwatangaje ko imurikagurisha mpuzamahanga ritegenyijwe gutangira mu minsi mike nta Skol na Bralirwa bazaba bahari. Ni ukubera icyorezo cya Covid-19 cyugarije isi n’u Rwanda muri rusange, mu kwirinda ko abagana Expo bashobora kwanduzanya biturutse ku kuba banyweye inzoga.

Iri murikagurisha riteganyijwe gutangira tariki ya 11 Ukuboza kugeza ku ya 31 Ukuboza 2020. Ubusanzwe ryabaga mu mpeshyi biza guhinduka kubera covid-19.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Stephen Ruzibiza, yavuze ko zimwe mu mpinduka zizaranga iri murikagurisha mpuzamahanga ari uko inganda zikora inzoga, Bralirwa na Skol, zitaryitabira.

Ruzibiza yagize ati “Ikijyanye na Skol na Bralirwa ntabwo bazaza ariko restaurant zindi zirahari zizacuruza amafunguro, iyo uguze amafunguro n’ibijyana nayo byose, ushaka kunywa agura icyo anywa, ushaka kurya akagura icyo karya ariko Bralirwa na Skol ntabwo bazaza muri Expo.”

PSF yavuze ko mu biganiro bagiranye n’izi nganda ariko uko zizajya zigurisha ibinyobwa kuri restaurant zizitabira iri murika, kuko amategeko ya Leta agena ko abemerewe gucuruza inzoga gusa ari abagurisha n’ibyo kurya.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP J Bosco KABERA, nawe wari mur’iki kiganiro yavuze ko kuba Expo izaba bitavuze ko ari umwanya wo kuba abantu banywa inzoga cyane ko n’utubari tugifunze kubera Covid-19.

Yakomeje avuga ko kuba iri murikagurisha rigiye kuba bidasobanuye ko Covid-19 yarangiye ahubwo yemeza ko rizaba hanubahirizwa ingamba zo kwirinda iki cyorezo.

Ati “Turagira ngo rero twongere twibutse abaturarwanda ko kuba imurikagurisha ribaye bidakuyeho ko Covid-19 ikiriho. Ntabwo bikuyeho ko igifite ubukana, ntabwo bikuyeho ko yica cyangwa ishobora no kuzahaza abantu, iri murikagurisha rizakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda.”

Izindi mpinduka bitewe n’icyorezo cya Covid-19 zirimo ko abarigana bose bazajya bishyura bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga kuko nta mafaranga azakirwa mu ntoki.

Ikindi ni uko nta mwana uri munsi y’imyaka 12 wemerewe kuryitabira, ndetse na bimwe mu bikorwa byajyaga bibafasha kwidagadura birimo ahantu ho gukinira byahagaritswe.

Iri murikagurisha rizajya ritangira saa tatu za mu gitondo rigafunga saa mbiri z’ijoro kugira ngo abantu bubahirize amasaha ntarengwa yo gutaha kugeza ubu akaba ari saa yine z’ijoro.

Urugaga rw’abikorera mu Rwanda PSF ruvuga ko ibigo byamaze kwemeza ko bizitabira iri murikagurisha ari 373 birimo 72 bizaba biturutse mu bihugu 12 na 301 byo mu Rwanda.

Nkusi Leon

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleProf. Sam Rugege yashyizwe mu nama y’Ubutegetsi y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubwunzi
Next articlePSF: Beer companies are banned from attending 2020 expo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here