Rwiyemezamirimo mu nganda w’umunya Romania, Razvan Florin Basarabeanu, avuga ko ibyo u Rwanda ruri gukora ubu byo gutumiza abakozi n’imashini zikoreshwa mu nganda hanze y’Igihugu ntacyo birwungura gifatika usibye umushahara muto uhabwa Abanyarwanda n’umusoro muto cyane abo banyamahanga basora kandi igihugu cyagakwiye kubona ibirenze.
Mu gukemura iki kibazo Razvan Florin Basarabeanu, asanga u Rwanda rwagakwiye gushyira imbaraga mu burezi rukabona abakozi barwo bashoboye gukora bakanikorera imashini zikoreshwa mu nganda z’imbere mu gihugu zikanagurishwa mu bindi bihugu.
Uyu mushoramari uri kwereka abanyenganda bo mu Rwanda uburyo bakora ibintu birambye mu gihe baba bafite imashini zikora ibyuma bakenera n’izindi mashini.
Razvan Florin Basarabeanu ati: “ Amasosiyete yo hanze aza gushinga inganda mu Rwanda agahemba abanyarwanda amafaranga make kuko aba yizaniye abakozi bayo baturutse hanze, inyungu babonye nayo bayijyana mu bihugu byabo, aha icyo u Rwanda rwunguka ni imishahara mito n’imisoro gusa nta kindi kuko ibigo si ibyanyu, ibikorerwamo nabyo si ibyanyu abo banyamahanga bavuga ko babafasha ariko sibyo.”
Razvan Florin Basarabeanu akomeza avuga ko ibiri mu Rwanda ubu bisa n’ibyari mu Gihugu cya Romania mu myaka 30 ishize bityo ko n’u Rwanda rushobora kubihindura.
Ati: “ Ibi bisa n’ibyabaye muri Romania kuko hubatswe inganda nyinsi ariko nyuma ziza gusenywa Romania isigara ntacyo iricyo kuko ibintu byose yabiguraga hanze.”
Razvan Florin Basarabeanu, umaze umwaka mu Rwanda kuri uyu wa gatanu yerekaga ba rwiyemezamirimo mu nganda zo mu Rwanda imashini zishobora kubafasha gukora izabo bakabona umusaruro badahenzwe bikanafasha gutanga akazi mu buryo burambye.
“ Kubyerekeranye n’ibiciro Abanyarwanda bashobora gukora impinduramatwara bakajya bagura imashini imwe hanze bagakora izindi nyinshi zimeze nkayo, ibi nibyo byoroshye kuruta kuzigura hanze zihenze, bigatwara igiha kuzigeza hano n’ibindi.”
Akomeza avuga ko bitari ibyo “ Buri wese azajya azana uruganda rwe akorere amafaranga ayajyane iwabo asigare avuga ko u Rwanda ari rwiza. Imashini nerekanye hano zishobora gukorerwa mu Rwanda kuko ni abantu bazikoze si ibivejuru”
Mu mwaka umwe amaze mu Rwanda avuga ko yatanze isomo mu ishuri rikuru ry’ubumenyi ngiro IPRC Kigali, asanga abanyeshuri bahiga ari abahanga ntacyo batakora.
Bamwe mu banyenganda bari bitabiriye iki gikorwa bavuga ko ibyo babonye bishobora kubafasha guhindura imwe mu mikorere yabo
Ndengeruwizerimana Alain Patrick, washinze ikigo kitwa MAGIS Light Company LTD, gikora ibijyanye n’ubwubatsi n’amashanyarazi, avuga ko guhura n’abantu bakora imashini bakoresha ari ingirakamaro.
“ Twe dukoresha imashini za CNC ( Computer Numerical Control) mu gihe bo bazikora, batweretse uburyo bazikora ibintu bishobora gutuma natwe dutangira kwikorera izacu aho gukoresha izo twaguze.”
Ndengeruwizerimana, akomeza avuga ko imashini beretswe ziramutse zihari hari ibitumizwa hanze byinshi bitakongera gutumizwa ahubwo ko u Rwanda rwahinduka ubushinwa n’Ubuhinde byo muri aka Karere.
Ati: “ Igihombo kirahari kuko izi mashini zirahenze ariko zihari ntitwakongera gutumiza ibikoresho by’imodoka ( spare part/ piece de rechange), imbaho twaguraga Dubai twazikorera n’ibindi byuma, ntibiduhombya gusa mu kubitumiza binaduhombya mu kubikoresha kuko tubyikorera twanabigurisha mu bindi bihugu.”
Muri gahunda ya guverinma y’imyaka irindwi u Rwanda rwihaye muri 2017 izwi nka NST1, ivuga ko u Rwanda rugomba kuba igihugu gifite Ubukungu bunyuranye bushingiye ku iterambere ry’inganda muri 2024.